Print

Amavubi yabonye kapiteni mushya usimbura Haruna Niyonzima

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 June 2022 Yasuwe: 2070

Rutahizamu wa Simba SC, Meddie Kagere ni we watoranyijwe n’umutoza Carlos Alos kuba kapiteni w’ikipe y’igihugu "Amavubi" mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika kizabera muri Côte d’ivoire mu mwaka utaha.

Umutoza w’Amavubi yemeje ko Salomon Nirisarike ariwe mwungiriza wa mbere wa Kagere naho Djabel Manishimwe yabaye uwa 2.

Amavubi arakina na Mozambique ejo tariki ya 2 Kamena muri Afurika y’Epfo hanyuma yerekeze muri Senegal kuwa 7 Kamena.

Ubwo umutoza Carlos Alós yahamagaraga ikipe y’igihugu azifashisha mu mikino 2 ya mbere yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 kizabera muri Côte d’Ivoire, ntabwo yahamagaye kapiteni w’Amavubi,Haruna Niyonzima ndetse n’umwungiriza we Jacques Tuyisenge ariyo mpamvu hatowe Kagere.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize yatangaje ko azahitamo kapiteni agendeye ku bunararibonye ndetse n’imikino umukinnyi yakiniye ikipe y’igihugu, aha hakiyongeraho ko hagomba kuba harimo n’umukinnyi ukina mu Rwanda.

Abakinnyi 23 umutoza Carlos Alos Ferrer yahamagaye:

Abanyezamu: Kwizera Olivier (Rayon Sports), Ntwari Fiacre ( AS Kigali) na Kimenyi Yves (Kiyovu Sports).

Ba Myugariro: Imanishimwe Emmanuel (FAR Rabat, Maroc), Nirisarike Salomon (Urartu FC, Armenia), Niyomugabo Claude (APR FC), Mutsinzi Ange Jimmy (CD Trofense, Portugal), Omborenga Fitina (APR FC), Manzi Thierry (FC Dila Gori, Georgia), Nsabimana Aimable (APR FC), Niyigena Clement (Rayon Sports) na Serumogo Ali (SC Kiyovu).

Abakina Hagati: Manishimwe Djabel (APR FC), Nishimwe Blaise (Rayon Sports), Bonheur Mugisha (APR FC), Bizimana Djihad (KMSK Deinze), Muhire Kevin (Rayon Sports), Rafael York (AFC Eskilstuna, Suède) na Ruboneka Jean Bosco (APR FC).

Ba Rutahizamu: Meddie Kagere (Simba SC, Tanzania), Hakizimana Muhadjiri (Police FC), Ndayishimiye Antoine Dominique (Police FC) na Mugunga Yves (APR FC).