Print

Rutahizamu Mauro Icardi n’umugore we baryohewe no gusura Pariki y’Ibirunga [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 June 2022 Yasuwe: 1309

Rutahizamu wa PSG, Mauro Icardi n’umugore we, Wanda Nara, basuye U Rwanda mu minsi yashize kandi bagize ’ibihe batazibagirwa’ ubwo basuraga ingagi mu birunga.

Umunya-Argentine Mauro Icardi ukinira Paris Saint Germain yo mu Bufaransa n’umugore we Wanda Nara bizihirije mu Rwanda isabukuru y’imyaka umunani bamaze mu rushako.

Nkuko amafoto yagiye hanze abigaragaza,aba bombi bishimiye gusura Pariki y’ibirunga aho bifotoye amafoto menshi bamwenyura.

kinyamakuru Clarín cyo muri Argentine giheruka gutangaza ko Wanda Nara w’imyaka 35 yasabye umugabo we Mauro Icardi kumutembereza mu Rwanda mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’ugushyingiranwa kwabo.

Mu gihe bamaze mu Rwanda, Wanda na Mauro basuye ibice bitandukanye bitatse ibyiza nyaburanga mu gihugu. Ntabwo hatangajwe igihe bahagereye n’umunsi bahaviriye.

Banasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, bunamira inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi, banashyira indabo ku mva baruhukiyemo.

Mauro Icardi w’imyaka 29 yasezeranye kubana na Wanda Nara ufite imyaka 35 mu 2014. Uyu mugore yari amaze gutandukana na Maxi López babanye mu 2008-2013, bakabyarana abana batatu.

Rutahizamu Mauro Icardi yasuye u Rwanda nyuma y’uko bagenzi be Sergio Ramos, Keylor Navas, Julian Draxler na Thilo Kehrer bakinana muri Paris Saint Germain [PSG] na bo baheruka kurugiriramo ibihe byiza.