Print

Gatsibo: Umusaza w’imyaka 63 yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwuzukuru we w’imyaka 8

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 June 2022 Yasuwe: 689

Umusaza w’imyaka 63 wo mu Kagari ka Nyamirama mu Murenge wa Gitoki, Akarere ka Gatsibo arakekwaho gusambanya umwuzukuru we w’imyaka umunani y’amavuko.

Aya mahano yabereye muri Gatsibo yamenyekanye ku wa Kabiri, tariki ya 31 Gicurasi 2022.

Umugore w’uyu musaza yatangarije BTN ko ariwe wifatiye umugabo we ari gusambanya umwuzukuru wabo.

Yavuze ko yari aryamanye n’umwuzukuru we maze uwo musaza amujya inyuma amukuramo imyenda n’ikariso aramusambanya.

Yagize ati “Ibintu byatangiye guhera nimugoroba ashaka kurwana nkoresha uburyo bwose ndamuhunga nisangira abana aho barara mu ruganiriro. Naryamye mu ntebe noneho aza gukingura urugi akoresheje imigeri ariko naramwumvaga n’uko arakabakaba asanga aho abana baryamye aryama inyuma y’ako kana agakuramo imyenda n’ikariso noneho nawe avanamo ibintu bye.”

Yakomeje avuga ko akibyumva yabwiye undi mwana ngo acane itara, ashaka kureba ibyarimo biba.

Yagize ati “Nahise mbwira umwana nti ‘cana itara we twatewe’. Acanye itara nsanga uwo musaza akari inyuma arimo aragatsindagiramo ibintu bye. Nahise nsaba inkoni ndamukubita abana baramunyambura ndimo kumukubita mpita mvuga ngo sinareka kubibwira abantu.”

Uwo mukecuru yongeyeho ko yabajije umwana uko ameze amubwira ko ari kubabara mu gitsina.

Abaturage bo muri aka gace na bo bavuze ko ibyo uyu musaza yakoze ari amahano ndetse icyaha nikimuhama akwiye kubihanirwa.

Aya makuru akimara kumenyekana uyu musaza yahise atabwa muri yombi ashyikirizwa polisi kugira ngo akurikiranwe ku cyaha akekwaho cyo gusambanya umwuzukuru we.

Mu gihe uyu musaza yaba ahamijwe icyaha akurikiranyweho yahanishwa ingingo ya 4 y’itegeko Nº69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Iteganya igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze 25.