Print

Uganda na RDC bongereye amasezerano y’imikoranire mu guhashya inyeshyamba za ADF

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 June 2022 Yasuwe: 653

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 1 Kamena, ingabo za Uganda na Congo ziyemeje kongera amasezerano y’imikoranire mu bikorwa byo guhashya umutwe wa ADF muri Kivu ya Ruguru no muri Ituri.

Ubu bufatanye bw’Igisirikare cya Uganda,UPDF n’icya RDC cyitwa FARDC bwongereweho amezi abiri.

Umuvugizi w’ibi bikorwa, Liyetona-koloneli Mak Azukay, yemereye aya makuru Radio Okapi dukesha iyi nkuru.

Ingabo z’ibihugu byombi zahisemo gukomeza iyi mikoranire nyuma yo gusuzumira ibikorwa zagezeho mu mujyi wa Uganda wa Fort Port, mu karere ka Kabore.

Itsinda ry’ingabo za Congo ryari riyobowe na Jenerali-Majoro Camille Bombele, usanzwe ari Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bihuriweho n’ingabo za Kongo na Uganda.

Iyi nyongera y’amezi 2 yemejwe nyuma y’ibyumweru bibiri Umuyobozi w’ingabo zirwanira ku butaka za UPDF atangaje ko hari gahunda yo gutangira gucyura ingabo zabo ziri muri DRC.

Mu gihe cy’amezi atandatu, byibuze abasirikare 1.700 bo mu ngabo za Uganda boherejwe muri Kivu ya Ruguru na Ituri.

Nk’uko amakuru aturuka mu gisirikare no mu nzego zishinzwe umutekano abitangaza ngo hoherejwe ingabo zidasanzwe za UPDF hamwe n’imbunda zabo zikomeye n’ibimodoka by’intambara.