Print

Uburusiya bwemeje ko US ’irimo kongera lisansi ku muriro’ kubera rokete zirasa kure ishaka koherereza Ukraine

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 June 2022 Yasuwe: 616

Uburusiya bwashinje Amerika gushaka kongera igihe cy’intambara muri Ukraine nyuma yuko Perezida Joe Biden avuze ko azaha Ukraine misile nshya zirasa mu ntera ndende kurushaho.

Umuvugizi wa Kremlin - ibiro bya Perezida w’Uburusiya - Dmitry Peskov yavuze ko Amerika "ku bushake irimo kongera lisansi ku muriro" kubera izo ntwaro igiye guha Ukraine.

Yongeyeho ati: "Intwaro nk’izo ntizitanga umusanzu ku bushake bw’ubuyobozi bwa Ukraine bwo gusubukura ibiganiro by’amahoro".

Mu yandi makuru, leta y’Ubudage yasezeranyije ko izoherereza Ukraine ubwirinzi bwo mu kirere.

’Chancellor’ Olaf Scholz yabwiye abadepite ko ubwirinzi bwa IRIS-T ari bwo bugezweho cyane Ubudage bufite kandi ko buzafasha Ukraine kurinda umujyi wose ibitero by’indege z’Uburusiya.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya Sergei Lavrov yamaganye iyo mfashanyo y’intwaro, anavuga ko itangazo rya Biden ryongereye ibyago byuko "igihugu cya gatatu" cyinjira mu ntambara.

Izo misile zirasa mu ntera ndende kurushaho ni izo gufasha abasirikare ba Ukraine kurasa ku basirikare b’umwanzi mu buryo burushijeho guhamya kandi barasiye mu ntera ndende kurushaho.

Mbere, Amerika nta bushake yari yagaragaje bwo guha Ukraine izo ntwaro kubera kugira ubwoba ko zishobora gukoreshwa mu kurasa ahantu ho mu Burusiya, ariko Amerika ivuga ko Ukraine yayemereye ko ibi bitazabaho.

Ku wa gatatu, Biden yavuze ko iyo mfashanyo yica izongerera imbaraga Ukraine mu mwanya w’ibiganiro n’Uburusiya ndetse zigatuma birushaho gushoboka ko haboneka umuti unyuze mu nzira y’ibiganiro.

Umutegetsi wo ku rwego rwo hejuru muri Amerika yavuze ko izi ntwaro nshya zizaba zirimo ubwirinzi bune bwa rokete zo mu bwoko bwa M142 High Mobility Artillery Rocket Systems (HIMARS).

Dr Colin H Kahl, Minisitiri wungirije w’ingabo z’Amerika, yagize ati: "Ubu ni uburyo burasa aho bwoherejwe bugeza mu ntera ndende kurushaho.

"Rero ku hantu hashakwa kuraswaho h’ingenzi cyane hatuma abasirikare ba Ukraine bagabanya gusumbirizwa ku rugamba, dutekereza ko ubu buryo buzaba ingirakamaro cyane".

Ubu buryo bushobora kurasa ibisasu bya misile byinshi icyarimwe ku hantu byoherejwe hagera ku ntera ya kilometero 70. Iyo ntera iruta kure aho imbunda za rutura Ukraine ifite kugeza ubu zishobora kugeza. Byemezwa ko bunahamya cyane kurusha misile Uburusiya bufite.

Abategetsi bo mu biro bya Perezida w’Amerika - White House - bavuze ko bemeye gutanga izo ntwaro nyuma yo kwemererwa na Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky ko zitazakoreshwa mu kurasa ku hantu h’imbere mu Burusiya.

Ku wa gatatu, Biden yanditse ati: Ntabwo tugiye koherereza Ukraine uburyo bwa rokete bushobora kurasa mu Burusiya".

Zelensky ibi yabyemeje mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru Newsmax cyo muri Amerika.

Yagize ati: "Ntidushishikajwe n’ibirimo kubera mu Burusiya. Dushishikajwe gusa n’ubutaka bwacu muri Ukraine".

Ariko Peskov yavuze ko Uburusiya butizeye amagambo ya Zelensky.

Ibiro ntaramakuru Ria byasubiyemo amagambo ya Peskov agira ati: "Kugira ngo tugire icyizere, ducyeneye kubona Kyiv yubahiriza ibyo yasezeranyije, ariko nta na kimwe gihari".

Avuga ku itangazo ry’Amerika ryo gutanga indi mfashanyo ya gisirikare kuri Ukraine, yagize ati: "Twemeza ko Amerika mu buryo butaziguye kandi ku bushake irimo kongera lisansi ku muriro... Birumvikana Amerika irimo kumva ko izarwanya Uburusiya kugeza ku Munya-Ukraine wa nyuma".

Abategetsi bo muri White House bavuze ko izi rokete zindi ari ishingiro ry’imfashanyo nshya ya miliyoni 700 z’amadolari igenewe Ukraine yatangajwe ku mugaragaro ku wa gatatu.

Indege za kajugujugu, intwaro zirasa ibifaru, imodoka zo gukoresha ku rugamba hamwe n’ibikoresho byo gusimbura ibindi, na byo byitezwe kuba biri muri iyi mfashanyo ya gisirikare yo ku nshuro ya 11 yemejwe n’Amerika igenewe Ukraine kuva intambara yatangira mu kwezi kwa kabiri.

BBC