Print

Shakira yiyemeje gutandukana na Pique bivugwa ko yamufashe ari gusambana n’undi mugore

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 June 2022 Yasuwe: 1588

Ikinyamakuru El Periodico cyo muri Espagne cyanditse ko umubano wa Gerrard Pique n’umuhanzikazi Shakira uri kugana mu marembera kubera amadidane uri gucamo aturuka ku gucana inyuma.

Umuhanzikazi Shakira na Gerard Pique bari bamwe mu bashakanye bari bakunzwe cyane muri Hollywood.

Ariko, birasa nk’aho umubano wabo uri kugenda uzamo agatotsi ndetse mu minsi mike uzaba ubaye amateka.

Uyu muhanzikazi wamenyekanye cyane mu ndirimbo ’Hips don’t lie’ yatangiye gukundana n’uyu mukinnyi w’umupira w’amaguru wabigize umwuga mu gikombe cy’isi cya 2010 cyabereye muri Afrika yepfo.

Birasa nkaho ibintu bitameze neza hagati yabo kuri ubu kuko hari amakuru avuga ko Pique yagarutse kuba mu nzu ye yabagamo akiri umuseribateri mu mujyi wa Barcelona.

Nkuko byatangajwe na El Periodico, abantu benshi muri iyo nyubako babonye Pique ayinjiramo hanyuma anayisohokamo mu cyumweru gishize.

Biravugwa kandi ko Pique w’imyaka 35 amaze iminsi ari ishuti ya Riqui Puig w’imyaka 22 bakinana ndetse ariwe wamujyanaga gutereta bari kumwe n’itsinda ry’inshuti zabo.

Aya makuru akomeza avuga ko impamvu Pique atakiri mu rugo yabanagamo na Shakira ari uko yamufashe ari gusambana n’undi mugore.

Iyi ni yo mpamvu Pique na Shakira bahisemo gutandukana kuri ubu, mu gihe binavugwa ko uyu myugariro wa Barcelona asigaye ahora mu birori bidashira, nk’uko byatangajwe na El Periodico.

Ibi birori bya Pique na Puig ngo biba byiganjemo abakobwa benshi kandi ngo barabyina bakageza mu gitondo nka saa munani cyangwa saa cyenda.

Pique kandi ntakigaragara ku mbuga nkoranyambaga za Shakira, kuko uyu muhanzikazi yakundaga gushyira hanze amafoto y’abo bombi mu bihe byashize, ariko ubu bikaba biheruka muri Werurwe.

Nubwo uyu mukinnyi w’umupira w’amaguru w’imyaka 35 acumbitse I Barcelona, ​​ikindi kimenyetso cyerekana ko umubano we na Shakira utameze neza n’amagambo uyu muhanzikazi yaririmbwe mu ndirimbo aheruka gushyira hanze yitwa ’Te Felicito’ yakoranye na Rauw Alejandro.

Araririmba ati: "Kugira ngo nkuzuze nacitsemo ibice; baramburiye, ariko sinabyitayeho. Nabonye ko ibyawe ari ibinyoma; ni igitonyanga cyuzuye ikirahure; ntunsabe imbabazi, ibyo bisa nk’ukuri, ariko ndakuzi neza kandi nzi ko ubeshya.

Ndagushimiye, uko ukina neza, ibyo ntagushidikanya; n’uruhare rwawe rurakomeza, urasa neza nkuko bigaragara.

Ntabwo nagura iyo filozofiya iciriritse, umbabarire, sinzongera gutwara iyo moto ukundi; Sinshobora kwihanganira abantu bafite amasura abiri; Nakundaga gushyira ibiganza byanjye mu muriro kubera wowe kandi ukamfata nka kimwe mu byifuzo byawe; igikomere cyawe nticyafunguye uruhu rwanjye, ariko cyampumuye amaso.

“Amaso yanjye yahindutse umutuku kubera kukuririra; none ubu, biragaragara ko ushaka gusaba imbabazi; urasa nk’inyangamugayo, ariko ndakuzi neza kandi nzi ko ubeshya; Ndagushimiye, uko ukina neza. "

Byongeye kandi, Shakira na Pique bombi birinze kugira ikintu icyo ari cyo cyose bashyira ku mbuga nkoranyambaga zabo no mu bihe byashize, ikintu kidasanzwe kuri bo.