Print

Aho uzajya hose nzagukurikira!Shaddyboo akomeje kuryoherwa n’urukundo(AMAFOTO)

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 2 June 2022 Yasuwe: 1138

Nyuma y’igihe kitari gito uyu mubyeyi w’abana babiri atagaragaza uwo umutima waba warihebeye kugeza ubu ntasiba gusangiza abamukurikira umusore waje kuzuza inzozi ze.

Yifashishije urukuta rwe rwa Instagram ahashyirwa ubutumwa bumara amasaha 24 gusa Shaddyboo yongeye gushiraho amafoto y’umusore y’ihebeye nindi isa naho bashushanyije maze agira ati"uzahora uri igice kinini cyanjye aho uzajya hose ibyo uzakora byose nzagukurikira wahinduye uburyo natekerezaga ndagusezeranya nzabikora".

Uyu musore ni umwe mu basore Shaddyboo yaba yaragaragaje ndetse agashimangira ko bari mu rukundo ashize amanga nyuma yo gutandukana na Meddy Salleh wahoze ari umugabo we banabyaranye abana babiri.