Print

Dore amagambo udakwiye gukoresha mu gihe uri kumwe n’umukunzi wawe

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 2 June 2022 Yasuwe: 1092

Amwe mu magambi udakwiye kuvuga mu gihe uri kumwe n’umukunzi wawe

1.Nta rukundo rukibaho

Iri ni rimwe mu magambo umuntu ashobora gukoresha aziko arimo kuganira ugasanga bivuyemo ikindi kintu kibi cyane ko umukunzi wawe ahita abona ko nibyo murimo utabifata nk’urukundo.

Benshi cyane baganiriza abo bakunda bagatangazwa no kubona urukundo rugenda rushira ariko kutemera ko urukundo rubaho ukanabimutangariza mu ruhame cyangwa ukanabibwira uwo ukunda ni ibimwereka ko nawe utamukunda cyangwe se nawe ukaba utemera ko agukunda.

2.Nta muntu wantesha igihe mu rukundo

N’iyo waba uvuga ibyakubayeho, irinde kwereka umukunzi muri kumwe ako kanya ko utajya utinda muby’urukundo. Kuganiriza uwo ukunda ntibisaba amashuri gusa bisaba kwigengesera birenze,nawe wabona utundi tugambo wakirinda cyane imvugo nyandagazi n’utundi twose twatuma yumva utamwubaha uko bikwiye.

3. Abakobwa bakunda utuntu duhenze

Impamvu ugomba kwirinda kumuvugira amagambo nkayo iruhande,niba koko umukunda uba hari uko uba waramubonye ubwo rero kumubwira ko abakobwa bakunda ibihenze kandi nawe ari umukobwa bishobora gutuma atekereza ko nawe ariko umubona cyane ko uba uvuze abakobwa muri rusange.

4. Umugabo ni umwana w’undi

Ibi bishobora gutuma umusore cyangwa umugabo abona ko nta kizere umufitiye ndetse umugereranya n’abandi.

Kwereka umusore cyangwa umugabo wawe ko umugaabo ari umwana w’undi nk’uko bikunda kuvugwa na bamwe, si ijambo ryiza mu rukundo.

5.Abahungu bose ni kimwe

Nubwo abasore benshi bahuje ingeso cyangwa imico si byiza ko umwereka ko umufata nk’abandi ni ingenzi kutereka umuhungu ko aruko wumva ibintu,kubibwira umuhungu mubana ni kimwe kimwereka ko imbere yawe ntagaciro gahambaye umuha kandi buri musore wese yifuza kuba umwihariko imbere y’umukunzi we.