Print

U Rwanda rwanyomoje ibyavugwaga ko rwishe abakongomani babiri

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 June 2022 Yasuwe: 2230

Uhagarariye u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Ambasaderi Vincent Karega yamaganye amakuru yavuzwe ku mbuga nkoranyambaga ko u Rwanda rwishe Abakongomani 2 kubera umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi.

Uwitwa Alice Kalamb,yashyize hanze ubutumwa buvuga ko abasore babiri b’Abanye-Congo babonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 02 Kamena bishwe iyicarubozo n’inzego z’ubutasi, ngo basanzwe ari abanyeshuri barimo uwo yise Andre Kongolo Kalala na Jonas Birindwa Baruti.

Ambasaderi Vincent Karega yifashishije ubu butumwa bwakwirakwijwe kuri facebook, yavuze ko ari inkuru y’ikinyoma.

Yifashishije ifoto igaragaza ubutumwa bw’uyu muntu,Amb.Vincent Karega yagaragaje ko ubu butumwa ari igihuha, agira ati “Ahantu ndetse n’impuzankano byombi nta na kimwe kiba mu Rwanda.”

Yakomeje avuga ko ibyo uyu Alice yavuze ari ibihimbano bitabayeho .

Abatanze ibitekerezo ku butumwa bwa Vincent Karega,bavuze ko ibi ari ibirego bidagite ishingiro bikomeje kuranga bamwe mu baturage ndetse n’abayobozi bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Muri iki gihe u Rwanda na RDC ntibibanye neza kubera gushinjanya gukorana n’imitwe yitwaje intwaro mu guhungabanya umutekano wa buri gihugu


Comments

kwivamo 3 June 2022

Izimbwebwe zifite ingengas uwa,ishyira ku muringo