Print

Lebron James yakoze agahigo gakomeye mu kwinjiza akayabo katarakorwa n’undi mukinnyi wese muri NBA

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 June 2022 Yasuwe: 904

Umukinnyi LeBron James ukinira Los Angeles Lakers muri shampiyona ya Basketball ya NBA, yinjiye mu bantu batunze miliyali y’Amadolari, aba uwa mbere muri NBA ubigezeho agikina.

Nk’uko Forbes ibitangaza, uyu mugabo w’imyaka 37 yageze kuri iyi ntambwe nyuma yo kwinjiza miliyoni 121.2 z’Amadolari mu mezi 12 ashize.

Uyu mukinnyi w’imyaka 37 y’amavuko afite umutungo wa miliyari imwe y’amadolari, nkuko Forbes ibitangaza.

James yabuze mu mikino ya Kamarampaka ku nshuro ya kane gusa muri shampiyona 19 zishize, niwe mukinnyi wa mbere ugikina muri NBA ugiye kuri uru rutonde kuko na Micheal Jordan wagize aka kayabo muri 2014 yabigezeho hashize imyaka 10 asezeye kuri uyu mukino abigejweho no gushora mu gihe gikwiriye mu ikipe ya Charlotte Hornets.

LeBron James akimara kumenya iby’aka gahigo, yagize ati"Ni intambwe nteye ikomeye, mu by’ukuri. Ndashaka kongera ubucuruzi bwanjye. Niba kandi mbigezeho, ​​niba mbaye umukinnyi utunze miliyari y’amadolari,,,,, Mana yanjye, ngiye kwishima."

LeBron James amaze gutoranywa inshuro 18 zose muri NBA-ba star,yatwaye shampiyona inshuro 4 muri NBA, inshuro 2 yegukana umudari wa zahabu mu mikino Olempike.