Print

Kigali: Abagore n’abakobwa 120 binjiye mu mwuga w’ubumotari(AMAFOTO)

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 2 June 2022 Yasuwe: 1533

Kuri uyu wa Kane Taliki ya 02 Kamena 2022 ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali Bwinjije abagore n’Abakobwa mu mwuga w’ubumotari mu gikorwa cyabereye kuri Satde ya Kigali i Nyamirambo.

Ni igikorwa cyakozwe ku bufatanye bw’Umujyi wa Kigali n’abandi bafatanyabikorwa barimo kompanyi ya Safi Universal Link icuruza moto zikoresha amashanyarazi zizanahabwa aba bakobwa n’abagore.

Amakuru dukesha Radiotv10 Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Urujeni Martine yasabye aba bagore n’abakobwa bagiye gutangira guhugurwa mu gutwara moto zikoresha amashanyarazi kubishyiramo umwete kuko bishobora kubahindurira ubuzima kandi kuba bafite ubushake aricyo k’ingenzi.

Yagize ati “Ni ingenzi kuba twabonye abakobwa babanje kubigeraho mu igeragezwa ry’uyu mushinga kandi bakaba babikora neza haba mu gutwara moto no kuzikanika. Iminsi 90 y’amahugurwa mutangiye muzayibonamo ubumenyi buzahindura ubuzima kuko turababonana ubushake.”

Uyu muyobozi avuga ko aba bakobwa n’abagore batoranyijwe bagiye gutangirirwaho uyu mushinga, ari abasanzwe bafite ibibazo by’imibereho bakeneye ikibunganira.

Yavuze ko uretse guhugura aba bagore n’abakobwa, bazanahabwa izi moto zigezweho zikoresha amashanyarazi mu rwego rwo kubaha igishoro cyo kwibeshaho.

Yagize ati “urabona ko abagore n’abakobwa babishaka ku bwinshi, icyaburaga akaba ari amaboko yacu.”

Ni umushinga wiswe Initiative Women Empowerment In Entrepreneurship (WEIE), ugamije kugira uruhare mu iterambere ry’abari n’abategarugori, watangiriye ku bataragize amahirwe yo gukomeza amashuri ndetse n’abagore bapfushije abagabo bari barashakanye.

Source:Radiotv10


Comments

claude 3 June 2022

Yoo byiza cyane.