Print

The Ben yakiriwe nk’umwami I Kampala muri Uganda[Video]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 3 June 2022 Yasuwe: 1006

Mu kiganiro yahaye itangazmakuru akigera ku Kibuga cy’Indege cya Entebbe muri Uganda, The Ben yavuze ko yishimiye kuba agiye kongera gutaramira muri Uganda kuva mu 2018 ubwo yahaherukaga.

Yibukije Abanya-Uganda ko iki ari igihugu cye kuko ari ho yavukiye, ahamya ko buri gihe aterwa ishema no kuhataramira.

View this post on Instagram

A post shared by THE BEN (@theben3)

Uyu muhanzi uri mu bafite abakunzi benshi mu muziki w’u Rwanda ndetse unakunzwe bikomeye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, yijeje abazitabira igitaramo cye kuzaryoherwa, abasaba kuzitabira ari benshi.

Abajijwe niba azaba ari kumwe n’umukunzi we utigeze agaragara ku kibuga cy’indege ubwo bamwakiraga, The Ben yagize ati “Hari ukuntu twabigenje ku buryo mutamenye ko yaje, mbese we si umuntu ukunda camera nyinshi ariko ndabizi ko azaba ahari.”

Twaje kumenya amakuru y’uko Uwicyeza Pamella witegura kurushinga na The Ben we yategewe indege imugeza i Kampala nyuma y’uko umukunzi we ahagera mu kwirinda ko hari uwamufotora ku kibuga cy’indege.

Uretse iki gitaramo ariko The Ben yavuze ko afite izindi gahunda zitandukanye za muzika agiye gukorera mu Karere.

The Ben wahise ujya gucumbikirwa muri Sheraton Hotel Kampala yongeye kuhahurira n’itangazamakuru ryo muri Uganda ryari ryagiye kumutegererezayo.

Uyu muhanzi ategerejwe mu gitaramo kizaba ku wa 3 Kamena 2022 mu Mujyi wa Kampala ahitwa Garden City Rooftop BOK. Azataramana n’abarimo Mr Jazziq na DBN Gogo bo muri Afurika y’Epfo kimwe n’abandi benshi bo mu ruganda rw’imyidagaduro muri Uganda.


Ni mu rugendo rwatewe inkunga na Forzza Bet, sosiyete ikora ibijyanye n’imikino y’amahirwe.