Print

Bamwe mu bimukira bo muri UK bagomba kuzanwa mu Rwanda batangiye kwiyicisha inzara

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 June 2022 Yasuwe: 876

Abimukira bari mu kigo bafungiyemo i Londres bari mu myigaragambyo yo kwiyicisha inzara nyuma yo kubwirwa ko bazoherezwa mu Rwanda.

17 bari mu kigo cya Brook House hafi y’ikibuga cy’indege cya Gatwick i London habwiye BBC ko abari muri icyo kigo bafite umubabaro n’agahinda.

Ariko minisiteri y’ubutegetsi y’Ubwongereza ivuga ko ubuzima bw’abo bimukira ari “ingenzi cyane” kandi ko barwanya ko bibabaza cyangwa biyahura.

Ubwongereza n’u Rwanda mu kwezi kwa kane byasinye amasezerano yo kohereza i Kigali abimukira binjiye muri icyo gihugu binyuranyije n’amategeko.

Bamwe muri abo bimukira beretse BBC inyandiko bahawe ibabwira ko bazoherezwa.

Imwe muri izo nyandiko ya tariki 01 Kamena(6) ibwira umwe muri aba bimukira muri iki kigo ko iki cyemezo kitajuririrwa.

Minisitiri Priti Patel w’ubutegetsi yavuze ko indege izatwara ikiciro cya mbere cy’abimukira izahaguruka tariki 14 z’uku kwa Kamena.

Aya masezerano y’igerageza yo gutuza abo bimukira mu Rwanda arimo miliyoni $151 yo gufasha muri icyo gikorwa.

Umugabo umwe muri aba bazoherezwa bwa mbere yabwiye BBC ko ari muri 17 bahagaritse imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara kuwa gatatu nijoro, nyuma y’uko ababarinda babimye isukari yo gushyira mu mazi mu gihe bari baranze ibiryo.

Ali, uvuga ko afite umuryango mu Bwongereza, kandi ko aheruka guhura n’abashinzwe abinjira n’abasohoka bamusaba kureka kwiyicisha inzara.

Ati: “Ikintu cya nyuma bambwiye ni ‘rya kugira ngo uzajye mu ndege umeze neza’.”

Abakoze iyo myigaragambyo barimo abo mu Misiri, bari kandi mu bagera ku 100 bahawe ubutumwa ko bagiye koherezwa mu Rwanda.

Bamwe muri bo bakiriye izo nyandiko kuwa gatatu zibabwira ko bazagenda tariki 14 z’uku kwa Kamena.

Abari muri icyo kigo cya Brook House bavuga ko babujijwe gutunga telephone zifite camera, bakamburwa smartphones zabo bagahabwa telephone zitajyamo internet.

BBC yabashije kubona copy yuzuye y’inyandiko ibirukana irimo amakuru yose y’ikibazo cyabo.

Iyo baruwa y’impapuro 20 iri mu cyongereza, ariko igice kimwe cyayo kivuga ko umusemuzi yahawe buri wese utumva urwo rurimi, gusa iyi nyandiko kenshi isubiramo izina ry’uyu mugabo ryanditse nabi.

Abandi bimukira babiri binubira bimwe mu biri muri iyo nyandiko, birimo kubasaba kuyisinyaho, mu gihe bavuga ko batumva ibiyirimo biri mu cyongereza.

Minisiteri y’ubutegetsi ntabwo yatangaje umubare w’abahawe iyo nyandiko ibirukana mu Bwongereza.

Ariko umuryango ufasha Care4Calais uvuga ko abimukira bagera ku 100 bageze mu Bwongereza mu kwezi gushize baburiwe ko vuba bagiye koherezwa mu Rwanda.

Umugabo uva muri Syria, ushakishwa ngo akore imirimo ya gisirikare iwabo, yabwiye BBC ko yiteguye “gupfa aho koherezwa mu Rwanda”.

Yagize ati: “Ubwo nabwirwaga ayo makuru ko tuzajyanwa mu Rwanda kandi tuzahabwa ibyangombwa byo kubayo imyaka itanu natangiye kwibabaza.”

Ku myigaragambyo yo kwiyicisha inzara muri Brook House, umuvugizi wa minisiteri y’ubutegetsi yagize ati: “Amagara n’imibereho y’abafungiye muri icyo kigo ni ingenzi cyane.”

Yongeraho ati: “Dufata ingingo yose mu kurwanya kwibabaza cyangwa kwiyahura.”

Umugabo wo mu Misiri uri kwiyicishaga inzara yabwiye BBC ati: “Nagombye kuva mu gihugu cyanjye kubera ubwumvikane bucye mu muryango. Mfite ibibazo byo mu mutwe kubera ibyo nabonye muri Libya mu nzira nza hano.”

Ku itangazo ryo kuwa kabiri ry’itariki bazoherezwaho mu Rwanda, Priti Patel yavuze ko babizi ko kubohereza bizagira ingorane no gushaka kubitinza.

Ariko ati: “Ntabwo nzatezuka kandi nkomeje kwiyemeza kugera ku byo abaturage b’Ubwongereza biteze.”

Gusa Steven Galliver-Andrew, umunyamategeko mu by’abinjira n’abasohoka yabwiye BBC ko abona leta itazagumishaho tariki 14 z’uku nk’urugendo rwa mbere rwo kubohereza.

Ati: “Itegeko ryemerera leta gukora ibi biboneka ko ridashobora gushyirwa mu bikorwa mbere ya tariki 28 Kamena 2022.

“Ibyo barimo gukora bishobora kandi bizabangamirwa [mu nkiko] – barabizi kandi barabyiteze.”

BBC


Comments

kwivamo 3 June 2022

Abimukira bajya kuba iyo za burayo ba,iko bagiye muri eldorado. Kubagatira muri afurika en ore mu Reanda ni ukubahemukira