Print

Perezida Tshisekedi yirukanye abasirikare 4 bakomeye abashinja gukorana n’u Rwanda

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 3 June 2022 Yasuwe: 3317

Iteka rya Perezida Antoine Felix Tshisekedi ryasohotse ku munsi w’ejo tariki ya 2 Kamena 2022 , risomerwa kuri Radio na Televiziyo y’Igihugu _(RTNC).

Abirukanwe barimo umwe ufite ipeti rya Lieutenant colonel; n’undi wo ku rwego rwa Majoro.

Abarimo Lieutenant-Colonel Kibibi Mutware , Major Sido Bizimungu Alias America, Major Aruna Bovic na Major Mundande Kitamabala.

Aba basirikare bakuru birukanwe mu gisirikare cya Congo Kinshasa mu gihe kimaze Iminsi gihanganye mu mirwano n’ingabo za M23.

Iteka rya Perezida Tshisekedi ntiryasobanuye impamvu yafashe icyemezo cyo kwirukana bariya basirikare , gusa bikekwa ko bashobora kuba bakoranaga n’uriya mutwe.

Perezida Tshisekedi yirukanye bariya basirikare ku nama za Guverinoma iyobowe na Minisitiri w’Intebe , Sama Lukonde.Ni nyuma y’inama nkuru y’umutekano yateranye mu cyumweru gishize.

Iteka rigena ko icyemezo cyo kubirukana kigomba gushyirwa mu bikorwa na Minisitiri w’Ingabo ndetse n’abahoze mu ngabo,Gilbert Kabanda Rukemba.


Comments

agaciro peace 4 June 2022

Bashinjwa gukorana n’u Rwanda cyangwa gukorana na M23? Abasirikare bo muri Congo se mwakorana iki? Keretse natwe tugiye mubyo kwiba ihene na televiziyo by’abaturage!!!


claude 3 June 2022

Ndabona congo itazi ibyo ikora. Ahubwo bifitemo ibibazo nibicare babikemure. Harya bavuga n’ igiswahili. Nibasome aka: kikulacho ki nguoni mwako.