Print

Ndimbati yahishuye agahinda gakomeye aterwa n’icuruzwa ry’abana be rikorerwa kuri YouTube

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 3 June 2022 Yasuwe: 1325

Ndimbati wamenyekanye muri sinema nyarwanda mu gahinda kavanze n’amarira yabitangarije umunyamukuru Yago mu kiganiro bagiranye ubwo yamusuraga Imageragere aho afungiye agira ati”Ikintu kimbabaza ni uburyo abana banjye barimo gucuruzwa mu itangazamakuru,umuntu wese ushaka amakuru akagenda, bakirwa babacuruza kuri za Youtube. Birambabaza cyane ”.

Ndimbati yakomeje avuga ko atari kwihanganira gutanga miliyoni 7 yasabwaga n’umugore babyaranye kugirango areke kumufungisha kuko abona ko zari nyinshi.Yanakomeje avuga ko nafungurwa ikintu azahita akora ari ukumenyesha abantu ko yatashye.

Ndimbati yanavuze ko aribintu bibabaje cyane kubona abanyamakuru bacuruza abana be kuri YouTube ,” Ati bariya bana n’abana babakobwa bazakura babone ubuzima bwabo buri hanze babare cyane kuko bazavamo abantu bakomeye”.

Mu ibarunisha ryabaye 25 Mata 2022 Ubushinjacyaha bwari bwongeye kugaragaza ko bukurikiranyeho Ndimbati icyaha cyo gusindisha umwana utarageza ku myaka y’ubukure yarangiza akamusambanya.

Ubushinjacyaha bwari bwavuze ko uyu mwana yasambanyijwe mu ijoro ryo ku wa 24-25 Ukuboza 2019 nyuma yo gusindishwa na Ndimbati wamuhaye inzoga izwi nk’Amarula.
Ikindi Umushinjacyaha yagaragaje nk’ikimenyetso gikomeye ni ifishi y’inkingo uyu mukobwa yafashe akiri umwana zigaragaza ko yavutse tariki 7 Kamena 2002, bityo ko igihe bahuriye yari atarageza ku myaka y’ubukure.
Ndimbati wamenyekanye muri sinema nyarwanda yagaragarije Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ko atanyuzwe n’ibyemezo by’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwanzuye kumufunga iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje.

Yagaragarije urukiko ko atishimiye uko Urukiko rw’Ibanze rwirengagije impungenge yagaragaje rukamukatira gufungwa iminsi 30.

Ndimbati yongeye kugaragaza ko ibyamubayeho ari akagambane.
Yagaragaje ko atigeze yihakana abana be kuva umugore abatwite kugeza bavutse. Yerekana ko n’igihe yafatwaga yari amaze igihe abarerera iwe mu rugo.
Ndimbati yongeyeho ko ubwo uyu mukobwa yari atwite, yifuje gukuramo inda arabyanga ndetse amwizeza kumufasha.

Uyu mugabo yavuze ko ibyamubayeho ari akagambane, agaragariza Urukiko ukuntu umukobwa yabanje kumusaba miliyoni 5 Frw, kumukodeshereza inzu y’ibihumbi 300 Frw ndetse no kumushakira umukozi wize kwita ku bana. Ibyo we yahamije ko atari gushobora ndetse anabimenyesha umubyeyi w’umwana.

Ndimbati avuga ko atumva ukuntu icyitwa ifishi ishingirwaho n’Ubushinjacyaha bukavuga ko ari yo igaragaza igihe uyu mukobwa yavukiye iriho Intara, Akarere, Umurenge n’Akagari nyamara mu 2002 ubwo yavukaga bitarabagaho.

Ikindi Ndimbati yagaragarije Urukiko ni uko ifishi yo kwa muganga igaragaza ko ubwo uyu mukobwa yari amaze kubyara abana be yabandikishije ku wundi mugabo witwa Kwizera Jean Claude.
Ndimbati yagaragaje kandi ko ku ifishi yo kwa muganga uyu mukobwa yakoresheje amaze kubyara, amazina y’abana ariho atandukanye n’ayo yatanze ubwo yatangaga ikirego.

Nubwo yemeye gufasha aba bana, Ndimbati yabwiye Urukiko ko akimara kubona iyi fishi yo kwa muganga yatangiye kwibaza ikiyihishe inyuma.

We n’abamwunganira bongeye kugaragariza urukiko ko nta kintu na kimwe kigaragaza itariki nyayo uyu mukobwa yavukiye kuko n’iwabo ku Murenge bagaragaje ko batazi neza itariki yavukiye.

Bavuze ko icyangombwa cyari guca izi mpaka ari ‘Acte de naissance’ itangwa n’inzego zibifitiye ububasha, bityo ahamya ko kuba idahari ari ikimenyetso cy’uko ibyo ubushinjacyaha buvuga atari byo.

Bagaragaje kandi ko bafite icyemezo cy’amavuko kigaragaza ko abana bavutse ku wa 3 Nzeri 2020, bereka Urukiko ko bagenekereje amatariki Ndimbati yavuze ko baryamaniyeho ariyo ya nyayo kuruta ayo umukobwa yavuze.

Ndimbati avuga ko yaryamanye n’uyu mukobwa ku wa 2 Mutarama 2020 mu gihe Ubushinjacyaha bwo buvuga ko baryamanye ku wa 24-25 Ukuboza 2019.
Ikindi Ndimbati n’abamwunganira bagaragarije Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, ni ukuntu Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwirengagije abari bemeye kumwishingira.