Print

Kigali:Abacuruzi b’inyama bazamura ibiciro bashyiriweho ibihano

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 3 June 2022 Yasuwe: 689

Hari hamaze iminsi havugwa itumbagira ry’ibiciro by’inyama mu Mujyi wa Kigali aho bamwe bavugaga ko kiyongereye hafi 50% kuko nk’ikilo cy’imvange cyaguraga 3 500 Frw cyageze ku 6 000 Frw naho iroti yagura 4 000 Frw yageze kuri 7 000 Frw.

Bamwe mu baturage bakunze guhaha inyama mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko batazi impamvu habayeho iri zamuka kuko batazi niba hari ikibazo cyaba cyabayeho nk’ibura ry’amatungo cyangwa yajemo uburwayi.

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’ Ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Umuguzi (RICA) bwashyize hanze itangazo riburira abacuruzi b’inyama bakomeje kuzamura ibiciro kandi nta mpamvu zifatika.

Iki kigo kivuga ko ibi byagaragaye mu igenzura rimaze iminsi rikorwa, cyagaragaje ibigomba kubahirizwa n’abacuruzi bose bari mu ruhererekane rwo gutunganya no kugeza inyama ku isoko, birimo kumanika ibiciro ku buryo bugaragarira abaguzi, gutanga inyemezabwishyu zihwanya n’amafaranga bakiriye ndetse no kudahanika ibiciro.

Iri tangazo rikomeza rigira riti “Ibiciro by’inyama ku masoko bigomba kuguma uko byari bisanzwe mu Mujyi wa Kigali aho igiciro cyo kurangura ku ibagiro cyari hagati ya 2 700 na 2 900 by’amafaranga y’u Rwanda mu gihe icyo kudandaza ku isoko (busheri) cyari hagati ya 3 200 na 3 500 by’amafaranga y’u Rwanda.

RICA ikomeza ivuga ko ku bufatanye n’izindi nzego bakomeje gukora ubugenzuzi ku masoko ku buryo uzafatwa yazamuye ibiciro azahanwa.

Source:Radiotv10