Print

Mbappe yasubije abamushinja gushaka kwirukanisha abakinnyi benshi ba PSG

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 June 2022 Yasuwe: 1464

Rutahizamu wa PSG,Kylian Mbappé ahakana yahakanye amakuru yamushinjaga ko yasabye ubuyobozi bw’ikipe kwirukana Pochettino, Neymar n’abandi bantu 14 bo muri iyi kipe kuko ngo bamuhaye uburenganzira bwo kuyobora ibibera muri PSG.

Uyu mukinnyi aheruka kongera amasezerano muri PSG,nyuma yo kwanga ubusabe bwa Real Madrid iheruka kwegukana Champions League.

Kugira ngo bagumane uyu musore w’imyaka 23 w’Umufaransa, abayobozi ba PSG ngo bamwemereye kugira ijambo mu bibera inyuma mu ikipe, harimo no ku isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi.

Ikinyamakuru cyo muri Espagne Mundo Deportivo cyatangaje ko uyu musore watwaye Igikombe cy’Isi yiteguye gukoresha ubwo bubasha mu kwirukana abantu 14.

Mu bavugwa harimo rutahizamu Neymar Jr n’umutoza Mauricio Pochettino, hamwe na Idrissa Gueye wahoze akina muri Premier League na Ander Herrera.

Kuri uru rutonde kandi harimo abandi bakinnyi nka Mauro Icardi, Julian Draxler, Pablo Sarabia, Leandro Paredes na Thilo Kehrer, wongeyeho Danilo Pereira, Layvin Kurzawa, Juan Bernat, Colin Dagba na Sergio Rico.

Icyakora Mbappe yihutiye gushimangira ko ayo makuru ari kure y’ukuri.

Mbappe abonye ayo makuru yahise avuga ko ari "FAKE" cyangwa se "ibinyoma" abinyujije ku rubuga rwa Twitter.

Neymar aravugwa cyane ko ashobora kuva muri PSG nyuma y’amasezerano ya Mbappe, bivugwa ko afite agaciro ka miliyoni 500 z’amapawundi