Print

Dore ibintu bishobora kukwereka ko uri mu rukundo rw’ikinyoma

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 3 June 2022 Yasuwe: 1021

Bimwe mu bintu bishobora u kwereka ko umuntu muri kumwe mu rukundo arimo akubeshya.

1.Ntiyifuza ko muvuga ahazaza ahanyu

Kuganira ku ahazazaha hanyu nta kintu biba bimaze ku muntu utagukunda cyane ko kuri we yaba arimo no guta umwanya nta kintu biba bimufasha.

Umuhungu /umukobwa ugukunda bya nyabyo iyo muri mu rukundo wumva akunze kugira inzozi z’ahazaza hanyu , uko muzabaho , abana muzabyara, uko inzu muzabamo yaba imeze. Utagukunda iyo mushatse kujya muri ibyo biganiro biramubangamira ndetse akagerageza uko ashoboye kugira ngo ibiganiro bihinduke.

2. Kukugereranya

Umukobwa cyangwa umuhungu utagukunda uzasanga kenshi akugereranya n’uwo bahoze bakundana cyangwa na none ugasanga akugereranya n’abandi bahungu/bakobwa kandi ukumva abavuga neza kukurusha. Niwumva uwo mukundana akunze kukugereranya n’abandi ni kimwe mu bimenyetso aba aguha bishobora kugufasha guhumuka ukabona ko umuntu muri kumwe atagukunda.

3. Ntaterwa ishema nawe

Umukobwa /umuhungu utagukunda ntashobora gutinyuka kukuvuga mu ruhame, cyangwa ngo atinyuke kukwereka inshuti ze , yewe rimwe na rimwe ntaba ashaka kugendana nawe ku mugaragararo.

4. Ntaguha umwanya

Biragoye ko umuntu ugukunda akuburira umwanya uretse kuba wowe waba umukeneye umuntu ugukunda nawe yifuza kukubona cyangwa se yishimira kumarana umwanya nawe.

Uzasanga kenshi umukobwa cyangwa umuhungu mukundana ataguha umwanya nk’uko bikwiye , ahora akubwira ko ahuze ku buryo utabasha kumubona uko ubishaka ngo wishimane nawe cyangwa muganire byimbitse ku rukundo rwanyu. ibi nabyo bishobora kugufasha kumenya ko umuntu muri kumwe atagukunda.

5.Kwivumbura cyangwa kwirakaza bihoraho

Iyo umukobwa cyangwa umuhungu atagukunda ikosa rito riba rinini ku buryo utabitekerezaga. Rero umuhungu /umukobwa utagukunda akwivumburaho buri kanya kandi ku bintu bidafatika ku buryo iyo urambirwa vuba uhita umureka.