Print

Kayonza: Umushumba yahanishijwe kuragira inka imyaka i 6 adahembwa nyuma y’uko yibwe imwe

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 3 June 2022 Yasuwe: 1032

Umuturage witwa Kamanzi ukora akazi k’ubushumba mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Mwiri avuga ko yahawe igihano na Sebuja cyo kuragira imyaka itandatu adahembwa nyuma y’uko yibwe Inka imwe muzo yaragiraga.

Mu Kiganiro na Radiotv10 dukesha iyi nkuru Kamanzi avuga igihano yahawe akishimira kuko byari gushoboka ko yari gufungwa

Ati “Baravuga bati ‘Kamanzi reka tureke kumufunga’ nubundi akore Inka ayishyura, ubwo bantegeka kuyishyura mu myaka itandatu ubu ndimo ndakorera ibihumbi 600 nyishyura.

Mu gahinda kenshi uyu mugabo avuga ko abamwibye iyo nka bamuhemukiye cyane kuko bigiye gutuma ntacyo yakwimarira uretse gusubira inyuma mu iterambere.

Ati “Ubu ndi umukozi w’imyaka itandatu uzakora ntishyurwa ubwo aho nzayirangiriza ni bwo nzajya mu byanjye.”

Bamwe mu baturage bo muri aka Karere bavuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’ubujura by’umwihariko ku Amatungo bavuga ko bibasubiza inyuma cyane mu iterambere ryabo rya buri munsi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwiri, Ntambara John avuga ko iki kibazo cy’ubujura bagihagurukiye ku buryo ubu bari gushakisha abantu bijanditse muri ibi bikorwa by’ubujura kandi ko bari kugenda bamenyekana bagafatwa.

Ati “Hari abajura bazwi bagenda bagaragara, abaturage bagenda batunga intoki bakeka ku buryo haba hakenewe kuba bafatanwa ibihanga bagafatwa.”

Uyu muyobozi avuga ko ubuyobozi bunakomeje ubukangurambaga ndetse no gukaza amarondo ku buryo bizeye ko iki kibazo kigiye kubonerwa umuti.