Print

Macky Sall uyoboye AU yahaye ubutumwa bukomeye Perezida Putin

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 June 2022 Yasuwe: 1366

Mu nama mu Burusiya, Perezida wa Sénégal akaba n’umukuru w’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU) Macky Sall yabwiye Perezida w’icyo gihugu Vladimir Putin ko Abanyafurika ari inzirakarengane z’intambara yo muri Ukraine kandi ko Uburusiya bukwiye gufasha mu kudohora ku kababaro kabo.

Nyuma y’ibiganiro byabereye mu mujyi wa Sochi, Macky Sall yavuze ko Perezida w’Uburusiya yasezeranyije koroshya ku kohereza mu mahanga ibinyampeke n’ifumbire, ariko nta makuru arambuye yatanze.

Putin yahakanye ko Uburusiya burimo kubuza ibyambu (ibivuko mu Kirundi) bya Ukraine kohereza ibinyampeke mu mahanga.

Ingano zirenga 40% by’iziribwa muri Afurika ubusanzwe ziva mu Burusiya no muri Ukraine.

Ariko ibyambu bya Ukraine byo mu nyanja ya Black Sea ahanini byabujijwe kugira ibicuruzwa byohereza mu mahanga kuva intambara yatangira mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka.

Abategetsi ba Ukraine n’ibihugu by’inshuti zayo bashinja Uburusiya kugota ibyo byambu bukabuza ko hagira ibyinjira n’ibisohoka, ibyo byambu Ukraine ikaba yarabitezemo ibisasu bya mine mu kubuza ko Uburusiya bwayigabaho igitero cyo mu mazi.

I Genève mu Busuwisi, Amin Awad, umuhuzabikorwa w’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) ushinzwe guhangana n’amakuba, yagize ati: "Kudafungura ibyo byambu bizateza inzara".

Yavuze ko ubucye bw’ibinyampeke bushobora kugira ingaruka ku bantu miliyari 1.4 ku isi ndetse bugateza gusuhuka (kwimukira ahandi) kw’abantu benshi.

Intambara yo muri Ukraine yahuhuye ubucye bw’ibiribwa bwari busanzwe buriho muri Afurika butewe n’umusaruro mubi hamwe n’umutekano mucye.

Ibiciro by’ibiribwa byaratumbagiye muri Afurika kuva Uburusiya bwagaba igitero kuri Ukraine mu minsi 100 ishize, bituma abantu benshi byajya mu byago byo kuba bakicwa n’inzara.

Mike Dunford, umukuru w’ishami rya ONU rishinzwe ibiribwa (PAM/WFP), yavuze ko muri Afurika abantu barenga miliyoni 80 bafite ikibazo gikomeye cyo kutihaza mu biribwa kandi ko bashonje cyane.

Yavuze ko uwo mubare wavuye kuri miliyoni hafi 50 z’abari bafite icyo kibazo mu gihe nk’iki cyo mu mwaka ushize.

Tchad irasaba imfashanyo

Tchad yatangaje ibihe bidasanzwe by’ibura ry’ibiribwa mu gihugu. Kimwe cya gatatu (1/3) cy’abaturage b’iki gihugu bacyeneye imfashanyo y’ibiribwa, nkuko bitangazwa na ONU. Leta ya Tchad yasabye imfashanyo y’amahanga.

Sall yabwiye Putin ko akwiye kumenya ko "ibihugu byacu, nubwo biri kure y’aho bibera [intambara ibera], ni inzirakarengane z’aya makuba mu bukungu".

Yanavuze ko arimo kuvugira ibindi bihugu byo ku mugabane w’Aziya, mu burasirazuba bwo hagati no muri Amerika y’epfo.

Putin yavuze ko Uburusiya bwiteguye gutuma habaho umutekano mu kohereza mu mahanga ibinyampeke byo muri Ukraine binyuze ku byambu byo ku nyanja za Azov Sea na Black Sea bugenzura.

Yavuze ko igisubizo cyiza cyane cyaba gukuriraho ibihano Belarus (Biélorussie), inshuti ikomeye y’Uburusiya, kugira ngo ibinyampeke bishobore kunyuzwayo.

Abasesenguzi bamwe bavuga ko Uburusiya burimo kwizera ko amakuba y’ibiribwa asa nk’ari hafi kubaho azotsa igitutu cya politiki ibihugu byo mu burengerazuba (Uburayi n’Amerika).

Bavuga ko bwizeye ko yateza impunzi nyinshi zerekeza i Burayi zivuye mu bihugu bitihagije ku biribwa byo mu burasirazuba bwo hagati no muri Afurika.

Mbere y’iyo nama yo ku wa gatanu, Putin yavuze ko buri gihe aba ari ku ruhande rw’Afurika, ariko ko ntiyavuze byeruye ku makuba y’ibiribwa yo kuri uyu mugabane.

Cyo kimwe n’ibindi bihugu byinshi byo muri Afurika, Sénégal yirinze kugira uruhande ibogamiraho mu ntambara yo muri Ukraine ndetse Perezida Sall yavuze ko kohereza ibiribwa bikwiye kuba "hanze [kudakorwaho]" y’ibihano Uburayi n’Amerika byafatiye Uburusiya.

Yavuze ko ibyo yanabivuzeho mu kiganiro yagiranye n’akanama k’Uburayi muri iki cyumweru.

Ku wa gatanu w’icyumweru gishize, Perezida w’Amerika Joe Biden yamaganye igitekerezo cyuko uburengerazuba ari bwo bwateje izamuka ry’ibiciro ku isi.

Yagize ati: "Iki ni igiciro cyazamuwe na Putin. Intambara ya Putin yazamuye igiciro cy’ibiribwa kuko Ukraine n’Uburusiya ari bibiri mu bigega binini by’ibiribwa ku isi ku ngano n’ibigori, ikintu cy’ibanze mu biribwa byinshi cyane ku isi".

BBC