Print

Rayvanny yahishuye ko inzu aherutse gutwika mu mashusho y’indirimbo byari ukuri n’impamvu yabyo

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 4 June 2022 Yasuwe: 1066

Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Tanzania Raymond Shaban Mwakyusa uzwi nka Rayvanny yazamuye ibiganiro n’ibitekerezo byinshi nyuma y’uko ahamije ko yatwitse inyubako bya nyabyo mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo’I Miss You’ aheruka gukorana na Zuchu.

Mu butumwa bwakurikiwe n’ibitekerezo byinshi yasangije abamukurikira kuri Instagram, Rayvanny yagize ati: ”Mu ifatwa ry’amashusho y’iyi ndirimbo, byari inzozi zanjye gukora uko nshoboye nkakora ikintu gitangaje kandi gitandukanye. Inshuti zanjye zabanje kugira ngo nasaze ubwo natangazaga ko ngiye kubaka inzu narangiza nkayitwika.”

Akomeza agira ati: ”Twarayubatse turanayitwika mu gukora amashusho meza kandi afite umwihariko.”

Uyu muhanzi yari mu bagezweho muri Tanzania aryohewe n’urukundo n’umukobwa wa Kajara wahose ari umukunzi wa Harmonize.