Print

The Ben yeretswe urukundo rukomeye n’abanya-Kampala (AMAFOTO)

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 4 June 2022 Yasuwe: 1156

Ni igitaramo cyabaye kuri uyu wa Gatanu 3 Kamena 2022 kiswe Best of Kampala (BoK), cyabereye ahitwa La Paroni mu Mujyi wa Kampala mu.

The Ben yifashishi indirimbo ze zagiye zikundwa na benshi maze yishimirwa mu buryo bukomeye n’abiganjemo igitsinagore.

Mu ndirimbo yaririmbye harimo n’izo yakoranye n’abahanzi bubatse izina mu Gihugu cya nka nka Binkolera yakoranye na Sheebah Kalungi ugezweho muri iyi minsi ndetse na This is Love yaririmbanye na Rema Namakula ifite abakunzi benshi muri Uganda.

Ni igitaramo kitabiriwe n’umukunzi Uwicyeza Pamella wagiye mu buryo bw’ibanga kubera kwanga abamufotorera ku Kibuga Kindege nkuko The Ben yabitangaje.

Mu butumwa uyu muhanzi yagiye agaragaza nyuma y’igitaramo yagaragaje ko yishimiye uburyo yakiriwe muri Uganda ndetse avuga ko iteka bamwereka urukundo.