Umuhanzikazi Tiwa Savage wo muri Nigeria yatangaje ko akize bihagije kandi adashaka umugabo ufite amafaranga.
Mu gitaramo cye i Dallas, uyu muhanzikazi ukomeye muri muzika ya Nigeria yavuze ibyo yifuza ku mugabo yifuza ku myaka ye 42.
Tiwa Savage avuga ko adakeneye umugabo ufite amafaranga, kuko ubu ari umukire, ahubwo akeneye umugabo bashobora guhuza imbaraga.
Ati"Ntabwo nshaka umugabo ufite amafaranga kuko nanjye mfite amafaranga, icyo mvuga ni uko tugomba kugira imbaraga zimwe ... Nkeneye umuntu umpa ubuzima. ยป
Muri 2013, uyu muhanzikazi yashakanye na Tunji Balogun, uzwi cyane ku izina rya Teebillz. Babyaranye umuhungu wabo muri 2015.
Ariko muri 2016, baratandukanye kubera gucana inyuma, kutitanaho n’ibiyobyabwenge.
TIWA SAVAGE YABISHYIZE KU MUGARAGARO
Mumfashe mumpe numero ye ya telephone na njye uwo niwe nari nkeneye