Print

Hamenyekanye abakinnyi 4 bakomeye Liverpool yifuza gukuramo usimbura Mane

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 June 2022 Yasuwe: 3658

Sadio Mane yasezeranyije abafana ba Liverpool "itangazo ridasanzwe" ku hazaza he nyuma yumukino wa nyuma wa Champions League, ariko hashize icyumweru kimwe iryo tangazo ritarasohoka nubwo amahirwe menshi ari uko agiye kwerekeza mu ikipe ya Bayern Munich bivugwa ko yiteguye kumukubira inshuro nyinshi umushahara ahembwa.

Ibimenyetso byinshi byerekana ko byanze bikunze hazabaho gutandukana hagati ya Mane n’ikipe ya Liverpool yinjiyemo aguzwe hafi miliyoni 34 z’amapawundi mu 2016 avuye muri Southampton.

Mu myaka itandatu amaze muri iyi kipe,yatwaye buri gikombe cyose gikinirwa i Burayi ndetse agerekaho kuba umukinnyi ngenderwaho wa Liverpool muri iyo ntsinzi yose.

Kuri uyu wa gatanu ubwo yari mu kiganiro n’Abanyamakuru iwabo muri Senegal,Mane yatanze ikimenyetso cyerekana neza ko ashobora kuva kuri Anfield vuba.

Ati: "Nubaha abafana n’ikipe ariko 60 kugeza 70 ku ijana by’Abanyasenegali bashaka ko mva muri Liverpool? Nzakora ibyo bashaka."

Mane ari mu ikipe ya Senegal iri mu mikino yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Afurika cya 2023 aho kuri uyu wa Gatandatu barakina na Benin.

Ikipe ya Liverpool ntiyicaye mu gushaka umukinnyi ukomeye wasimbura Sadio Mane nkuko The Mirror yabitangaje ndetse hari amazina 4 yashyizwe hanze byanze bikunze azavamo umusimbura we.

1.Serge Gnabry - Bayern Munich

Uyu mudage w’Umuhanga cyane niwe uhabwa amahirwe menshi yo kubisikana na Mane kuko aheruka kunaniranwa na Bayern Munich ku byo kongera amasezerano.

Mane na Gnabry bombi basangiye itsinda rimwe ry’ababashakira amakipe, ndetse bombi basigaje umwaka umwe gusa ku masezerano bafitiye amakipe yabo.

Biravugwa ko hashobora kubaho ubwumvikane mubiganiro hagati y’impande zombi bakagurana aba bakinnyi.

Uyu mugabo wahoze akinira Arsenal,ntabwo arushwa kinini na Sadio Mane kuko nawe afite impano yo gutsinda ibitego.

2.Jarrod Bowen - West Ham

Ikipe ya Liverpool ikeneye kugumana umwihariko wo kugumana Abongereza benshi mu ikipe ariyo mpamvu ishobora kugerageza Bowen wa West Ham kugira ngo asimbure Mane gusa ngo abayobozi b’amakipe yombi ntibaraganira.

Kubera ko Alex Oxlade-Chamberlain ashobora kugenda muri iyi mpeshyi, na James Milner uri kurangiza amasezerano ye, kugira umubare w’abakinnyi bakinira mu rugo bishobora kuba ikibazo kuri Liverpool, ariyo mpamvu gusinyisha Bowen bishobora kuba inshingano za Klopp.

Uyu musore w’imyaka 25 yagize umwaka w’imikino ushimishije aho yatsinze ibitego 18 mu marushanwa yose,harimo n’igitego yatsinze Manchester City,byatumye benshi bamushima cyane, harimo n’abafana ba Liverpool.

3.Arnaut Danjuma - Villarreal

Ikipe ya Liverpool izwiho gukurikirana abakinnyi ishaka mu gihe kirekire, kuko ifite abayirambagiriza bakunze kureba abakinnyi mu myaka myinshi mbere yo kubagura.

Danjuma yakwinjira mu cyiciro cy’abakinnyi bigaragaje cyane umwaka ushize,ndetse mwene wabo w’Umuholandi,Virgil van Dijk ashobora kumufasha.

Danjuma yakurikiranwe igihe kinini na Liverpool igihe yari muri Bournemouth ndetse na mbere yaho muri Club Brugge.

4.Darwin Nunez - Benfica

Rutahizamu Nunez ukomoka muri Uruguay yerekanye ubushobozi bwe ubwo yatsindaga ibitego mu mikino yombi ya kimwe cya kane kirangiza cya Champions League bahuyemo na Liverpool muri Mata.

Ni ibitego bibiri muri 34 yatsinze mu mwaka w’imikino ushize, umubare utangaje cyane ko afite imyaka 22 gusa.