Print

Umuhanzikazi Shakira yemeje ko yatandukanye n’umukunzi we Pique

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 June 2022 Yasuwe: 1557

Umuhanzikazi Shakira wo muri Colombia w’imyaka 45, yemeje ko atakiri kumwe n’umukinnyi w’umupira w’amaguru,Gerard Pique w’imyaka 35, nyuma y’imyaka 11 babana nk’umugabo n’umugore.

Nyuma y’imyaka 12 y’urukundo hagati ya Gerard Pique na Shakira batandukanyenkuko uyu muhanzikazi ubwe yabyitangarije.

Shakira yashyize hanze itangazo rigira riti: ’Tubabajwe no kwemeza ko dutandukanye. Ku bw’ubuzima bwiza bw’abana bacu dushyize imbere kurusha ibindi byose, turabasaba ko mugira ibangaubuzima bwabo.Murakoze kubyumva.’

Aba bombi babanye kuva mu mwaka wa 2011, nyuma yo guhuzwa n’igikorwa cyo gufata amashusho y’indirimbo y’igikombe cyisi "Waka Waka"Shakira yari yakoze muri 2010.

Nubwo batigeze basezerana mu mategeko, Sharika na Gerard babyaranye abahungu babiri, Milan w’imyaka icyenda, na Sasha w’imyaka irindwi, mu mubano wabo.

Ubwo Gerard yuzuzaga inshuro 600 akinira FC Barcelona muri Werurwe, Shakira yashyize hanze ubutumwa bwiza bwo kumushimira ku rubuga nkoranyambaga.

Byavuzwe ko mu minsi ishize, Shakira yaguye gitumo uyu mukunzi we Pique amuca inyuma birangira amwirukanye mu rugo.

Mbere ya Pique arusha imyaka 10, Shakira yari yatandukanye na Antonio de la Rua, umunyamategeko wo muri Argentina bari bamaranye imyaka 10.