Print

Dore amakosa abantu bita mato mu rukundo ashobora kubatandukanya

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 4 June 2022 Yasuwe: 1660

Amwe mu makosa benshi bita mato mu rukundo ariko akabyara ikintu gikomeye gishobora gutandukanyan abakundana.

1.Kutizera umukunzi wawe

Ikizere ni kimwe mu bintu bikomeye urukundo rwubakiraho iyo utizezeye umukunzi wawe bishobora kubaviramo gutandukana cyangwa se biagatuma anakora ibyo atakoraga nawe bikakuviramo guhorana umutima uhagaze.

Kwereka umukunzi wawe ko utamwizera ntibimushimisha ndetse bituma atekereza ko ibyo akora byose aba ari kuruhira ubusa bikaba byamukurira kujya muri za ngeso umukekera cyane ko aba abona byose ari kimwe.

2. Kudashima

Birasanzwe muri kamere muntu kwibagirwa gushimira mu bikorwa byoroheje ariko iyo bihindutse ingeso bibabaza umukunzi wawe ku buryo bishobora no kubatandukanya mu gihe bafite umutima woroshye.

Niyo yaba ari igikorwa gito ukorewe n’umukunzi wawe iyo akigushimiye byerekana ko aha agaciro ibyo umukorera bikamwereka ko atabifata nk’ibisanzwe kuba byakozwe na we.

3. Kutita ku mukunzi wawe

Buri muntu wese aremwe mu buryo aba ashaka kwitabwaho mu buryo butandukanye, iyo utereka umukunzi wawe ko umwitayeho ngo umubonere umwanya biramubabaza cyane .

Iyo umwitaho mu buryo bwose bituma yumva akunzwe kandi akishimira kubana na we.

4.Guhora kuri telefoni

Iyo uhora uhamagara cyangwa wandika kuri telefoni uri kumwe n’umukunzi wawe, umubano wanyu uba ufite urwijiji mu hazaza hawo.

Iyo uhora kuri telefoni bituma umukunzi wawe atekereza ko atari ingenzi kuri wowe kandi nta muntu wishimira kuba ahantu adahabwa agaciro, nagira umwereka ko yishimiye kuba bari kumwe nta kabuza azakureka.

5. Guhorana amahane

Iyo uhora ubwira nabi umukunzi wawe biramubabaza bigatuma atekereza ko nta cyiza akora kandi agatinya kukubwira uko yiyumva kuko aba yikandagira akeka ko wamubwira nabi.

Iyo utaretse amahane arakureka kuko nta muntu wifuza kubwirwa nabi, iyo amahane yawe aganisha ku kurwana ho biba bishobora kurushaho kuzamba.

6.Kumwereka ko umurenze

Iyo abantu bari mu rukundo baba bagomba kubahana no gusangira ibitekerezo, iyo utangiye kuwereka mugenzi wawe ko wowe hari byinshi umurusha ndetse ko ukwiye no kumuyobora biramubabaza cyane.

Ibi bimwereka ko utamwubaha ndetse no kuba muri kumwe mu rukundo ari uko wowe ubishaka bigatuma yumva atakunyuze, bigatuma ajya gushaka aho banyuzwe no ko mugira.