Print

Jose Mourinho agiye kwerekeza mu ikipe ikomeye i Burayi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 June 2022 Yasuwe: 3862

Umutoza w’Umunyabigwi,Jose Mourinho, niwe watunguranye mu makuru ko ashobora gusimbura Umunya Argentina,Mauricio Pochettino muri Paris Saint-Germain.

Uyu Pochettino ejo hazaza he i Paris harashidikanywaho nubwo yatwaye Ligue 1 mu mwaka w’imikino ushize.

Jose Mourinho niwe uhabwa amahirwe menshi yo guhabwa akazi kuri Parc des Prince agasimbura Pochettino urirukanwa vuba byanze bikunze.

Amakuru aravuga ko ikipe ya PSG yamaze kwemeza ko itazakomezanya n’uyu munya Argentina gusa hategerejwe ko Nasser El Khelaifi perezida w’ikipe ava mu biruhuko akaza kumuha ibaruwa.

Abayobozi ba PSG barashaka gushyiraho umutoza mushya bizera ko yabaha amahirwe yo gutwara igikombe cya Champions League ari nayo mpamvu bashaka Mourinhokuko afite amateka akomeye muri iri rushanwa.

Kuba Mourinho agaragara nk’amahitamo ya mbere ya PSG bivuze ko hari n’abandi benshi baganirijwe. Zinedine Zidane nawe yifuzwaga na PSG nkuko byavuzwe mu mezi ashize.

Ariko uyu wahoze ari umutoza wa Real Madrid ngo afite intego yo gusimbura Didier Deschamps nk’umutoza w’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa nyuma y’igikombe cy’isi.

Ibyo bishobora gukingurira Mourinho urugi rumwerekeza mu murwa mukuru w’Ubufaransa.

Mourinho yagize ibihe byiza i Roma, aho yabagejeje ku mwanya wa gatandatu muri Serie A ndetse anafasha ikipe ya AS Roma gutwara igikombe cya mbere i Burayi.

Ariko amahirwe yo kongera gutoza imwe mu makipe akomeye y’umupira wamaguru i Burayi bishobora kgutuma Mourinho ava i Roma akongera kujya gushaka Champions League.

Bivugwa ko PSG irimo kurangiza gahunda yo kwirukana Pochettino kandi azakurikira umuyobozi wa siporo Leonardo wirukanwe ndetse hari amakuru avuga ko abakinnyi 14 bazirukanwa.