Print

Urukundo hagati y’umuhanzi Jux na Huddah rugeze aharyoshye(AMAFOTO)

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 5 June 2022 Yasuwe: 1099

Urukundo rwaba bombo rwatangiye guca amarenga nyuma yo gukorana amashusho y’indirimbo ’’Simuachi’ iheruka kujya hanze.

Ni amashusho yavuzweho n’abatari bake kubera kubagaragaza basomana umunwa ku wundi byanatumye benshi batekereza ko baba bari mu rukundo nubwo bombi birinze kugira icyo babivugaho.

Urukundo rwaba bombi kandi rwongeye gucicikana mu mpera z’iki cyumweru kubera amashusho yabagaragaje Jux yagiye kwakira Huddah ku kibuga cy’indege barimo basomana.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu aba bombi bongeye kugaragara bari kumwe mu birori byateguwe na Jux yise’Friend Zone’ biri kubera Tanzania.

Ku kibuga cy’indege, itangazamakuru ryabajije Huddah iby’uyu mubano we na Jux.
Umunyamakuru yagize ati "wowe na Jux muri iyi minsi mukunze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga musomana, umubano wanyu umeze gute?"

Huddah mu kumusubiza yabaye nk’ubica ku ruhande, ati "Mureke tuzabivugeho ikindi gihe. Nonese inshuti ntizishobora gusomana? Ntushobora gusoma umwana wawe ku itama?"

Umunyamakuru akomeje guhatiriza, Huddah yagize ati "Muzabyibonera. Ese ntimubona imbaraga ziri hagati yacu?"

Umunyamakuru amubajije niba abona we na Jux bajyanye, Huddah yagize ati "yego cyane".

Amakuru avuga ko muri iyi minsi Huddah ari muri Tanzania ari kubana na Jux bikomoje ku mashusho aheruka kujya hanze aba bombi bari kumwe Jux amubaza niba yiteguye kujya mu birori undi at "Ntabwo mbizi neza, ndashaka kuba ndi kumwe nawe mu buriri."

Ibi nabyo byatumye abantu bashimangira ko baba bari murukundo nubwo bo birinda kugira icyo babivugaho.

View this post on Instagram

A post shared by Juma_jux🇹🇿 (@juma_jux)


Comments

butamu 5 June 2022

Uburyohe.com