Print

Rafael Nadal yashimangiye ko ari umwami wa Roland Garros yegukana iya 14

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 June 2022 Yasuwe: 355

Umunyabigwi mu mukino wa Tennis,Rafael Nadal yatwaye irushanwa rikomeye muri 4 akomera muri uyu mukino rya Roland Garros kuri iki cyumweru atsinze umunya Norway Casper Ruud amaseti 3-0 [6-3, 6-3, 6-0]

Ni ku nshuro ya 14 Rafa Nadal azamura igikombe cya Roland Garros byanatumye akomeza kwanikira abandi banyabigwi bahanganye barimo Novak Djokovic na Roger Federer kuko yatwaye igikombe cya 22 mu bikomeye ku isi bizwi nka Grand Slams kuko yagize 22 bo bagifite 20.

Uyu munya Espagne w’imyaka 36 yabaye umukinnyi wa mbere mu bagabo ukuze cyane mu mateka utwaye Roland Garros,nyuma yo gutsinda Casper Ruud 6-3 6-3 6-0 mu masaha abiri n’iminota 17 kugirango,anatwara iki gikombe ku nshuro ya cumi na kane.

Ku batarebye umukino,ntabwo wari ukomeye na gato.Yari inshuro ya mbere Ruud ageze ku mukino wa nyuma wa Grand Slam, kandi yari ahanganye n’umunyabigwi wa Roland Garros.

Yari hasi cyane kuri service, ari nayo mpamvu Nadal byamworoheye gutsinda,cyane ko yari hejuru mu kugarura imipira no gutera ikomeye cyane.

Nubwo Nadal afite imyaka36,kandi akaba ahorana uburwayi bw’ikirenge cyanze gukira, yakinnye umukino wo ku rwego rwo hejuru ndetse arahatana cyane nkuko yabigaragaje mu myaka ikabakaba 20 amaze muri iyi siporo.

Nyuma y’uyu mukino, Nadal yavuze ku ntsinzi ye y’amateka, ati: ’Biragoye gusobanura ibyiyumvo mfite ubu. Ntabwo nigeze nizera ko nzaba ndi hano ku myaka 36, nkongera guhatana, nkinira mu kibuga cy’ingenzi cyane mu mwuga wanjye.

Bisobanuye byose. Bisobanura imbaraga nyinshi zo gukomeza. Sinzi ibizaba ejo hazaza. Nzakomeza kurwana kugira ngo nkomeze gukina."

Igitangaje, ubu Nadal ageze muri 1/2 kuri kalendari ya Grand Slams muri 2022, kuko yabuze igice cya kabiri cya saison ishize kubera ibibazo by’ukuguru.

Ayoboye Novak Djokovic ku bikombe aho afite 22-20 gusa biragoye ko bazarangiza ariwe utsindiye ibikombe byinshi bikomeye muri Tennis, kuko uyu munya Serbia ashobora gutwara Wimbledon.

Djokovic byari byitezwe ko agora Nadal muri 1/4 cy’irangiza cy’iri rushanwa ribera i Paris, gusa umukino we ukomeye muyo yakinnye uyu mwaka muri Roland Garros n’uwo yatsinze Felix Auger-Aliassime wo muri Canada.

Nadal biravugwa ko ashobora kujya mu kiruhuko agasiba irushanwa rikomeye rya Wimbledon bakinira kuri Tapi hanyuma akazagaruka yitegura US Open nayo imuhira cyane.