Print

Richarlison na Vinicius Jr barwaniye mu myitozo y’ikipe y’igihugu [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 June 2022 Yasuwe: 2895

Byasabye ko abarimo Neymar Jr na Dani Alves baza gukiza ubwo Richarlison ukinira ikipe ya Everton yashyamiranaga na Vinicius Jr wa Real Madrid ubwo bari mu myitozo y’ikipe y’igihugu ya Brazil bombi bakinira.

Aba bakinnyi bombi bakiri bato bakozanyijeho kuri uyu wa gatandatu,ubwo bari mu myitozo yo kwitegura umukino wa gicuti Selacao ya Brazil izahura n’Ubuyapani ku wa mbere.

Ntibiramenyekana icyaba cyateje uku gushyamirana,kuko Richarlison yafashe mu ishati uyu mukinnyi wa Real Madrid birangira batanyijwe.

Bagenzi babo bombi barimo kizigenza wa PSG,Neymar Jr na Alves batabariye igihe batandukanya izi mpande zari zishyamiranye.

Ariko gutabara kwabo kwarakaje Richarlison, yijujutira Neymar birangira nawe amufashe mu ijosi.

Amaherezo byarangiye aba bombi bahagaritse imirwano buri wese ajya ukwe imyitozo irakomeza.

Ibyabaye byahise bica ibintu kuri Twitter,aho umufana umwe yagize ati: "Uratekereza ko Vinicius Junior yabwiye Richarlison iki cyatumye arakara gutya?

umwe yagize ati"Lukaku arakurusha. "

Undi ati: "Vini yari yibeshye avuga ko Lukaku >>>>> Richarlison."

Undi ati: "Richarlison ni umukinnyi umeze nka Diego Costa."