Print

Ubwongereza nabwo bwiyemeje guha Ukraine misile za mbere ziraswa kure

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 June 2022 Yasuwe: 792

Ku nshuro ya mbere Ubwongereza bugiye koherereza Ukraine misile ziraswa kure, nk’uko byatangajwe na minisitiri w’ingabo, nubwo Uburusiya bwongeye kuburira uburengerazuba.

Minisitiri Ben Wallace yavuze ko intwaro zizwi nka ‘M270 multiple-launch rocket system’ zizafasha Ukraine kwirwanaho imbere y’Uburusiya.

Leta y’Ubwongereza ntabwo iremeza ingano y’izo ntwaro izohereza, ariko BBC yumvise se ko ku ikubitiro ari eshatu.

Icyo cyemezo kigendanye n’icya Amerika, nayo mu cyumweru gishize yatangaje ko izoherereza Ukraine ‘rocket system’.

Ibyo Amerika yavuze byarakaje Moscow, ku cyumweru Perezida Vladimir Putin yavuze ko bazongera ahantu barasa muri Ukraine niba uburengerazuba bwoherereje Kyiv intwaro zirasa kure.

Ben Wallace atangaza biriya, yavuze ko bagomba gufasha Ukraine bayiha “intwaro z’ingenzi icyeneye mu kwirwanaho ku guterwa itarashotoranye”.

Ati: “Mu gihe imirwanire y’Uburusiya yahindutse, niko natwe ubufasha bwacu kuri Ukraine bugomba guhinduka.

“Izi ntwaro z’ubushobozi bukomeye zizafasha inshuti zacu za Ukraine kwikingira misile z’ubugome zirasirwa kure ingabo za Putin zirasa ku mujyi nta gutoranya.”

Ubwongereza na Amerika nibyo bihugu biri imbere mu gufasha Ukraine, gusa kuyiha ubu bwoko bw’intwaro ni ikintu gikomeye, nk’uko umunyamakuru wa BBC uzobere mu bubanyi n’amahanga Jonathan Beale abivuga.

Ni ukwemera kandi ko Ukraine iri kugorwa no guhatana n’intwaro zirasa imizinga z’Uburusiya, nk’uko abivuga.

‘Multiple launch rocket system’ y’Ubwongereza ishobora kurasa misile 12 mu munota umwe zikagera kuri 300km ku gipimo zoherejweho – kure cyane kurenza izo Ukraine ubu ifite.

Ni ubwoko bumwe bw’intwaro Amerika nayo igiye kohereza, ‘M142 High Mobility Artillery Rocket System (HIMARS)’.

‘Ibi bifite intego imwe’ - Putin

Ku cyumweru, mu kiganiro kuri televiziyo ya leta y’Uburusiya, Perezida Putin yavuze ko ibyo Amerika igihe kohereza “ntacyo bivuze”.

Yagize ati: “Muri rusange, ibi byose byo kongera intwaro bohereza, uko mbibona, bifite intego imwe – kugira aya makimbirane maremare bishoboka.”

Putin yaburiye ku kohereza izi ntwaro zirasa kure, ati: “Nizoherezwa, tuzafata imyanzuro ikwiye dukoreshe intwaro zacu, kandi dufite izihagije, zo gutera n’ahandi tutararasa.”

Uku kuburira kwabaye mu gihe ku cyumweru ibisasu bimwe byarashwe i Kyiv, ibitari biherutse, mu gihe ubu intambara iyogoza mu burasirazuba mu karere ka Donabs.

Uburusiya ubu bwashyize ingufu kuri aka karere nyuma y’uko ingabo zabwo zisubijwe inyuma n’iza Ukraine mu kwezi kwa gatatu.

Imirwano ikomeye ubu irimo kubera mu mujyi wa Severodonetsk.

Gufata uyu mujyi byaha ingabo z’Uburusiya n’inyeshyamba zishyigikiye kugenzura akarere ka Luhansk, mu gihe kandi bagenzura aka Donetsk bituranye.

Utu duce twombi ni utw’ingenzi cyane mu rwego rw’inganda muri Ukraine.

Ku cyumweru, Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yavuze ko yasuye ingabo ziri ku rugamba i Donabas mu mijyi ya Lysychansk na Soledar.

Ibindi bihugu bitandukanye byizeje koherereza Ukraine intwaro zigezweho.

Ubudage bwemye kohereza ‘system’ yabwo igezweho kurusha izindi yo kurinda ikirere – Iris-T – ngo ifashe Ukriane kuzibira ibitero byo mu kirere by’Uburusiya.

BBC