Print

Perezida Tshisekedi yemeje ashize amanga ko u Rwanda rufasha M23

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 June 2022 Yasuwe: 3938

Perezida wa RD Congo ku cyumweru yatangaje ko “nta gushidikanya” u Rwanda rufasha umutwe wa M23, ariko ashimangira ko bashaka kubana mu mahoro na Kigali.

Kuva aya makimbiranye yubuye, ni ubwa mbere yumvikanye ku mugaragaro ashinja u Rwanda gufasha uyu mutwe.

Abategetsi b’u Rwanda bagiye bahakana ibi birego, bavuga ko ikibazo cya M23 ari ikibazo cya DR Congo ubwayo.

Avugira mu ruzinduko yari arimo i Brazaville aho yagiye kubonana na mugenzi we Denis Sassou Nguesso, mu ijambo ryaciye kuri televiziyo Tshisekedi yabivuze adaca ku ruhande.

Yagize ati: “Igihe cyose mbona ko dukwiye kubaka ibiraro aho kubaka inkuta. Ariko dore nanone aho turi.”

Yavuze ko abaturanyi ba DR Congo batagomba kwibeshya ko ubushake bwayo bw’amahoro ari intege nkeya, ati: “ibyo ntibikwiye guha abaturanyi bacu umwanya wo kuza kudushotora.

“Nizeye ko u Rwanda rwize isomo, kuko uyu munsi biraboneka neza, nta gushidikanya ko u Rwanda rwafashije M23 kuza bagatera RDC.”

Ibirego Kinshasa irega Kigali byatumye ihagarika ingendo z’indege za Rwandair muri DR Congo kandi ubucuruzi bwambukiranya imipaka bwajemo kidobya muri ibi bihe.

Ubu imirwano hagati ya M23 n’ingabo za leta yarahagaze mu gihe izi nyeshyamba zatangaje gusubira inyuma mu duce zari zarafashe.

Gusa mu mpera z’icyumweru gushize umuvugizi w’izi nyeshyamba yasohoye itangazo rivuga ko ingabo za leta zirimo gutegura kubagabaho ibitero bishya.

Hagati aho Perezida João Lourenço wa Angola yatangije umuhate wo guhuza ba perezida Tshisekedi na Kagame ngo bashake umuti w’ubwimvukane bucye mu mahoro.

Mu ijambo rye, Tshisekedi yashimiye Lourenço, Macky Sall ukuriye Ubumwe bwa Africa na Denis Sassou Nguesso ku muhate wabo mu kumvikanisha RDC n’u Rwanda, nk’uko ibiro bya perezida wa RD Congo bibitangaza.

U Rwanda rushinja DR Congo guha indaro inyeshyambaza FDLR zirwanya ubutegetsi bwarwo, no kuba zifatanya n’ingabo za leta yaho.

Nyuma y’uko Tshisekedi agiye ku butegetsi muri DR Congo habaye ibihe by’umubano mwiza n’u Rwanda kandi ingabo z’ibihugu byombi zafatanyije kurwanya FDLR, hicwa na bamwe mu bayikuriye.

Gusa kongera kumvikana mu mirwano kwa M23 mu mezi macye ashize byatumye hongera kubura amakimbirane hagati y’ibi bihugu.

M23 yafashe umujyi wa Goma mu 2012 mbere y’uko iwuvamo ku bwumvikane, nyuma igatsindwa intambara mu 2013, abayigize bahungira mu Rwanda no muri Uganda.

Abategetsi mu Rwanda bavuga ko abahahungiye n’ubu bakiri mu nkambi bashyizwemo iburarasizuba kuko leta ya Kinshasa yananiwe kubahiriza ibyo bumvikanye.

Mu mpera za 2021, abarwanyi ba M23 bakuriwe na Sultani Makenga bari baragarutse bakisuganyiriza mu misozi ya Rutshuru bongeye kumvikana mu mirwano n’ingabo za leta – buri ruhande ruvuga ko ari rwo rwateye urundi mbere.

BBC