Harmonize yashyize ubutumwa hanze bwanyuze Kajala Frida amaze iminsi asaba ko basubirana, asobanura ko atari ubwo gusaba imbabazi ahubwo ari ishimwe.
Mu butumwa burebure yanyujije ku mbuga nkoranyambaga buherecyejwe n’ifoto ya Kajala, Harmonize yatangiye asa n’uca amarenga y’uko yamaze gusubirana na Kajala aho avuga ko habuze gato ngo amubure. Ati:”Ubu ntabwo ari ubutumwa bwo gusaba imbabazi! Ni ubw’ishimwe ku muntu habuze gato ngo mbure. Ubwo isi yose yavugaga ko bidashoboka, werekanye ko bishoboka urankunda n’ubwo nagutengushye.”
Harmonize amaze igihe agaragaza ko yiteguye gukora buri kimwe kugirango asubirane Kajara wahoze ari umukunzi we.
Ahirutse gushyira hanze ubutumwa bwihaniza abantu bavuga ko kuba Harmonize arimo guca bugufi byaba ari uburyarya ababwira ko ibyo akora byose ariicyo akeneye mu buzima bwe ari ugusubirana uwahoze ari umukunzi we Kajala.