Bimwe mu bimenyetso bishobora kukwereka umukobw ugukunda urukundo rw’ukuri nta buryarya.
1. Iyo muganira akora uko ashoboye ngo mukomeze ikiganiro
Mwaba murimo kuganira imbonankubone cyangwa murimo kwandikirana, iyo umukobwa agukunda, ajya muri icyo kiganiro n’umutima we wose. Iyo murimo kwandikirana ntabwo yandika ubutumwa bw’ijambo rimwe gusa cyangwa ngo akoreshe umutwe yikiriza / ahakana ,igihe muganira muri kumwe. Ahubwo usanga yishimira kukubaza ibibazo no kongera umunyu mu kiganiro cyanyu kugira ngo kibe kirekire.
2.Numusaba ko muhura adafite umwanya azagusaba ko muhindura umunsi
Iyo umukobwa yagukunze, yifuza ko mwongera kubonana. Iyo umusabye ko mubonana agasanga afite indi gahunda, agusaba ko mwayishakira undi munsi, na ho iyo atagushaka akora uko ashoboye akakwereka ko ahuze kandi adashaka ibintu bimurogoya.
3. Iyo muri kumwe usanga yabuze ibyicaro (Kukwima amaso, gukora mu misatsi, mu isura n’ibindi)
Ushobora kwibwira ko atakwitayeho, ariko burya hari igihe ahubwo aba yabuze ibyicaro. Abahungu benshi usanga batazi gutandukanya igihe umukobwa yabuze ibyicaro igihe uri hafi ye n’igihe umukobwa atifuza kuba uri iruhande rwe.
Impuguke mu birebana n’urukundo zemeza ko kwikora mu isura, gukina n’imisatsi, kureba hasi (kwanga ko muhuza amaso), no gukina n’intoki ze buri kanya byose ni ibimenyetso bigaragaza ko umukobwa yabuze ibyicaro.
4. Inshuti ze n’umuryango we baba bakuzi
Iyo umukobwa akwitayeho, ntabwo aterwa isoni no kukuganiraho iyo ari kumwe n’inshuti ze, ababyeyi n’abavandimwe.
5. Ahora agutaka kugira ngo akugushe neza
Iyo umukobwa agutaka cyangwa agakora utuntu dusekeje ngo akugushe neza, ni ikimenyetso cyiza cyane kerekana ko agukunda.