Print

Shakira yahuye n’uruva gusenya nyuma yo gutandukana n’umukunzi we Pique

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 June 2022 Yasuwe: 3505

Umuhanzikazi shakira waherukaga gutandukana n’umukunzi we Pique bari bamaranye imyaka 11,yongeye guhura n’uruva gusenya aho yajyanye se mu bitaro nyuma yo kugwa nabi.

Uyu muhanzikazi ari mu minsi mibi nyuma yo gutangaza ko yatandukanye n’umukunzi we w’igihe kirekire Gerard Pique wamamaye muri FC Barcelona.

Aba bombi bafitanye abana babiri ariko baheruka gutandukana aho bivugwa ko Pique yaciye inyuma Umunya Colombia.

Shakira yasabye abafana ko umuryango we wagirirwa ibanga ariko nanone ku wa gatandatu yifashishije urubuga rwa Twitter yasabye abafana gusengera se, William Mebarak Chadid.

Ubutumwa bwe bwagiraga buti: "Bantu banjye, ndimo kubona ubutumwa bwinshi bunyihanganisha ko nagaragaye muri ambulance i Barcelona vuba aha.

"Nashakaga kubamenyesha ko ayo mafoto ari ayo mu mpera z’icyumweru gishize (kuwa 28) ubwo papa yagwaga nabi nkamuherekeza muri ambulance ku bitaro aho arimo gukira ubu.

"Ndabinginze mukomeze kumwifuriza ibyiza kandi ndabashimira mwese nkuko bisanzwe urukundo rwanyu n’inkunga yanyu."

Se wa Shakira yajyanwe mu bitaro none ari gukira, afashijwe n’umukobwa we wagaragaye amusoma ku itama.