Print

Miss Pamella yongeye kugaragaza ko yihebeye The Ben[Video]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 6 June 2022 Yasuwe: 1730

Miss Pamella Uwicyeza abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yashyize hanze videwo ye aho yararimo kumva umwimerere w’indirimbo Naremeye ya Fiancé we, The Ben, maze ayiherekesha amagambo agira ati « This song » agaragaza ko iyi ndirimbo yamukoze ku mutima.

Iby’urukundo rwa The Ben na Pamela byatangiye guhwihwiswa ubwo,Pamella yafataga Ifoto Ari kumwe na The Ben akandikaho Ati" Igihe cyo Kugushyira hanze,iyi ni inshuro ya Nyuma, reka nkubabarire nkuremo Amajwi Ariko Urishyura. JYIMI (Akazina baziranyeho) Komeza waguke, waguke mu mwuka, Mu bitekerezo, no mu bukungu".

View this post on Instagram

A post shared by Pamella Uwicyeza (@uwicyeza_pamella)

Aya ni amagambo asanzwe ariko icyateye Urujijo ni uko yakoresheje Aka Emoji k’Umutima mu Ifoto bose bari kumwe kandi bambaye imyenda isa.
Ahandi yagize ati"Ugira Umutima mwiza, Igikundiro, Umwizerwa,kandi Umutima wawe ni Mugari kuruta uko wowe ungana,Imana ihe Umugisha Umwaka mushya wawe, n’umuryango wishimye,Ndagukunda The Ben"Ahita ashyiraho nanone aka Emoji k’Umutima gashushanya Urukundo.

Guhera mu mwaka wa 2019 nibwo The Ben na Pamella batangiye kugaragariza abakunzi babo ko bari mu rukundo bakoresheje amashusho n’amafoto yabo.
Mu mwaka ushize,The Ben yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram amashusho ari kumwe na Pamella bari kurya ubuzima muri Tanzania, bituma abakunzi babo bahamya ko urukundo ruri kugurumana hagati yabo.

The Ben n’umwe mu bahanzi bakunzwe n’abanyarwanda kuva yatangira umuziki mu 2008,ashyira hanze indirimbo zitandukanye nka Amaso ku maso,wirira,Wigenda n’izindi.