Print

Stade ya Huye imaze gutwara akayabo ka miliyari 10 FRW ifite ubwiza buhebuje [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 June 2022 Yasuwe: 2646

Guhera kuwa 23 Mata 2022, nibwo Stade mpuzamahanga ya HUYE yafunzwe by’agateganyo kugira ngo ikorerwe imirimo yo kuyitunganya birenzeho kugira ngo yemererwe kwakira imikino mpuzamahanga.

Stade Huye ni yo yatanzwe na FERWAFA muri CAF kugira ngo izakinirweho imikino Amavubi azakira mu itsinda rya 12 ryo gushaka itike ya CAN 2023 kuko Stade ya Kigali itemewe ndetse na Stade Amahoro ikaba iri kuvugururwa mu gihe cy’imyaka 2.

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imyubakire [RHA] yavuga ko imirimo yo gusana Stade ya Huye igeze kuri 90%, ikaba yaratwaye Frw miliyari 10, yari mu kuganiro ishusho y’icyumweru gitambuka kuri Televiziyo y’Igihugu.

Stade ya Huye izaba yakira abantu 10000.

Ibigomba kuvugururwa kuri Stade ya Huye kugira ngo Amavubi azahakirire imikino

Ubwatsi bwa Stade ya Huye ntabwo CAF yabushize amakenga, byabaye ngombwa ko bufatwaho buke bukajya gusuzumwa ubuziranenge, igisubizo ntikiratangwa.

CAF itegeka ko ikibuga kigomba kuba gifite ibara ry’icyatsi, imirongo igaragara neza mu ibara ry’umweru kandi cyorohera abakinnyi bose kukirukamo.

Amazamu ya Stade ya Huye birasaba ko agomba kuba yimurwa byoroshye kandi akaba ari hafi ku buryo ku munsi w’umukino ashingwa mu myobo bitagoranye.

Intebe zicarwaho n’abasimbura ndetse n’abandi bari muri tekinike, zigomba kuba ziri ahantu hatwikiriye neza kandi hegereye ikibuga kiri
gukinirwamo.

Amatara ya Stade ya Huye agomba kuba amurika neza ku mikino ikinwa nijoro ndetse akaba atajya munsi ya Lux 1200 z’urumuri arekura kandi ikibuga cyose kigaragara neza.

Kuri buri muryango winjira n’usuhoka hagomba kuba hari amagambo ahanditse asobanurira abafana mu rurimi bumva n’igice bicayemo.

Imiryango minini yinjira muri Sade igomba kuba iyobora abayigana mu buryo bwumvikana ndetse hanagagazwa igice umuryango werekezamo abantu.

Aho abanyamakuru binjirira n’aho bakorera hagomba kuba hari ibyapa bihagaragaza kandi hakaba hari ibikenerwa byose bituma abanyamakuru
bakora neza.

Bimwe mu bisabwa aho abanyamakuru bakorera, hari aho gucomeka mudasobwa zabo, internet yihuta no kuba hashyizwe lisiti z’amakipe agiye gukina.

Muri Stade zifite ubushobozi buhambaye usanga hari na televiziyo ishobora kurohereza umunyamakuru kureba mu mashusho agenjwe buhoro (Slow Motions) icyabaye mu kibuga.

Stade ya Huye kandi iri mu zisabwa kuba hari ibirango byerekana ahakorerwa ubutabazi n’ubuvuzi ku buryo abafana bashobora kuhagana bitagoranye.

Stade yubatse nk’uko Stade ya Huye ya imeze (Barbourfields Stadium) igomba kongeramo imisarane itanu yicarwaho mu rwambariro.

Bene izi Stade kandi zirasabwa kuba zifitemo igitanga gikorerwaho masaje (Massage Table), urubaho rw’amayeri rukoreshwa n’abatoza basobanurira abakinnyi imikinire n’amakaramu akoreshwa.

Iki cyumba kandi kigomba kuba kirimo uburyo butuma hazamo umuyaga mwiza uvuye mu byuma byabugenewe (air-conditioning).

Stade zubatse nk’iya Huye zirasabwa kugira icyumba gipimirwamo ibiyobyabwenge bikoreshwa muri siporo, kirimo ibisabwa byose birimo TV, ibitanga umuyaga mwiza, ubwiherero buri aho hafi, kandi bikaba atari buri wese wemerewe kuhinjira.

Stade ya Huye igomba kuzaba ifite aho abanyacyubahiro bashobora gufatira ikawa igice cya mbere cy’umukino kirangiye kandi hakaba harimo intebe zitajya zimurwa ngo zijyanwe ahandi.

Stade ya Huye irasabwa kuba ifite ibyicaro by’abafana biriho nimero ndetse inzego zishinzwe imyubakire zikabanza gukirikirana ishyirwaho rya nimero.

Nyuma yo gushyiramo izo nimero, icyo kigo gitanga raporo igaragaza umubare ntarengwa Stade ifitiye ubushobozi bwo kwakira.