Print

M23 yazengurutswe n’ingabo zisaga 3000 za RDC n’inyeshyamba mu kirere haturuka indege za MONUSCO

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 June 2022 Yasuwe: 5751

Abasirikare barenga ibihumbi 3000 barimo FARDC ,FDLR,RUD URUNANA na Mai Mai CMC bazengututse ibirindiro bya M23 biri ahitwa Runyoni na Tshanzu mu gihe indege za MONSUCO zatangije intambara yo mu kirere.

Umusirikare mukuru wo mu ngabo za FARDC utashatse ko amazina ye atangazwa muri iki gitondo yabwiye Rwandatribune dukesha iyi nkuru ko ingabo zabo zatatse ibirindiro by’umwanzi biherereye ku misozi ya Musongati,Tshanzu na Runyoni kandi indege za MONUSCO nazo ziri mu rugamba rwo kumisha urufaya rw’amasasu kuri abo barwanyi.

Uyu musirikare yakomeje agira ati :”Igisirikare cyacu gikomeye cyinjiye mu birindiro by’umwanzi saa kumi za mu gitondo (04H00) kuri uyu wa 06 Kamena 2022,mu gihe indege za MONUSCO zaje kudutera ingabo mu bitugu mu kanya saa mbiri. Ikindi nuko twiyemeje gusubiza umwanzi aho yaturutse , abaturage bacu bakaba mu mutuzo.”

Hari hashize iminsi mike inyeshyamba za M23 zisohoye itangazo aho zavugaga ko hari ibimenyetso byinshi byerekana ko intambara ishobora kuba muri kariya karere bitewe n’ingabo za Leta zimaze iminsi ziharunda ibitwaro. Imitwe y’abarwanyi ba FDLR,Mai Mai CMC ,Mai Mai APCLS ,RUD URUNANA na FPP nabo bazanywe n’imodoka za Leta mu gace ka Bunagana.

Umuvigizi wa M23, Willy Ngoma,yabwiye BBC ati : “Barimo kuturasaho kuva saa 5h30”.

Umuvigizi w’ingabo za leta muri Kivu ya ruguru Colonel Ndjike Guillaume Kaiko yabwiye BBC ko ubu bari ku rugamba mu gace ka Shangi muri Rutshuru kuko M23 yateye ibirindiro byabo.

Kuwa gatanu ushize, umutwe wa M23 wasohoye itangazo uvuga ko “ingabo za leta n’abafatanya nazo” bitegura kubagabo ibitero bishya.

Bertrand Bisimwa umwe mu bakuriye umutwe wa M23 yatangaje kuri Twitter ko kuba “ingabo za MONUSCO ziri muri iyi mirwano binyuranyije [n’ibyasabwe] n’inama y’umutekano ya ONU”.

Mu cyumweru cya nyuma cy’ukwezi gushize imirwano iheruka hafi y’umujyi wa Goma yatumye abaturage hafi 100,000 bava mu byabo.

Iyi mirwano iravugwa mu gihe uyu munsi i Goma hateganyijwe inama y’abagaba b’ingabo z’ibihugu bigize umuryango w’ibihugu bya Africa y’iburasirazuba.