Print

Umunyamakuru Christelle Kabagire wa RBA yambitswe impeta n’umusore babyaranye[AMAFOTO]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 6 June 2022 Yasuwe: 2028

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Kamena 2022, nibwo Christelle yasangije abamukurikira amafoto atandukanye amugaragaza ari kumwe n’umugabo we ubwo yamwambikaga impeta.

Christelle wabaye Nyampinga wa Kaminuza Cavendish muri Uganda, yavuze ko nyuma y’uko umukunzi we amusabye kumwemerera bakarushinga nk’umugabo n’umugore, yorohewe no kumubwira ‘Yego’.

Mukiganiro n’Inyarwanda Christelle yatangaje ko n’ubwo yasohoye aya mafoto uyu munsi, ariko umugabo we yamwambitse impeta y’urukundo mu cyumweru gishize.

Avuga ko ‘nta bantu bitabiriye ibi birori’ uretse we n’umukunzi we, aho ibi birori byabereye kuri Kigali Convetion Center.

Mu kumvikanisha urukundo yakunze uyu mugabo we yifashishije umurongo wo muri Bibiliya 1 Abakorinto 13:13. Iki ni igice abasesenguzi benshi ba Bibiliya bakunze kwita “igice cy’urukundo” muri Bibiliya.

Kirimo amagambo meza yanditswe kubyerekeye urukundo mu mateka ya muntu cyane cyane kubizera Imana, kivuga urukundo neza, kigaragaza icyo urukundo aricyo n’ibindi.


Hagira hati “Nubwo navuga indimi z’abantu n’iz’abamarayika, ariko singire urukundo, mba mpindutse nk’umuringa uvuga cyangwa icyuma kirenga. Kandi nubwo nagira impano yo guhanura, nkamenya ibihishwe byose n’ubwenge bwose, kandi nubwo nagira kwizera kose nkabasha gukuraho imisozi, ariko singire urukundo nta cyo mba ndi cyo. Kandi nubwo natanga ibyanjye byose ngo ngaburire abakene, ndetse nkitanga ubwanjye ngo ntwikwe ariko singire urukundo, nta cyo byamarira."

Christelle yamenyekanye cyane mu kiganiro ‘InStyle’ cya Televiziyo y’u Rwanda. Ni umunyamideli ubimazemo igihe kinini aho yamuritse imideli mu bikorwa birimo ibyabereye Namibia, Uganda, Zambia n’ahandi.


Uyu mugore yanasohotse mu binyamakuru birimo African Women. Muri Gashyantare 2020, uyu mugore yagizwe Ambasaderi w’Iserukiramuco rya Afropolitain Nomade.


Christelle Kabagire ni umunyamakuru akaba n’umunyamideli aho afite n’ikiganiro cy’imideli cyitwa ‘In Style’ gitambuka kuri Televiziyo Rwanda, yakoze kandi mu kiganiro ‘The Jam’ nacyo cyo kuri Televiziyo Rwanda ubu gisigaye gikorwa na Gitego na Anita Pendo.


Comments

kwigana 6 June 2022

Kubaka urugo ntaho bihutiye no kwifotoza wigana abakire baba,ungu. Urabona ko iyo mfura yumuzungu yumiwe