Uyu mukobwa w’imyaka 26 witwa Gaylyn Morris yishe umusore Andre Smith bakundanaga amugongesheje imodoka inshuro zigera kuri eshatu.
Polisi y’uyu mujyi yavuze ko umutangabuhamya yababwiye ko uyu mukobwa yakuruye aho uyu musore ari akoresheje IPhone Airtag akamusangana n’undi mukobwa mu kabari akeka ko ari kumuca inyuma ako kanya imirwano ikaba iratangiye. ubwo umusore yahagu yasaga n’umuhunga yasohotse agiye umukobwa yatsa imodoka aramugonga n’umujinya mwinshi inshuro zigera muri eshatu umusore bimuviramo kuhasiga ubuzima.
Amakuru dukesha Wishtv.com8 yatangaje iyi nkuru avuga ko kugeza ubu uyu mukobwa yemera icyaha ndetse akaba akiri gukurikiranwa.