Print

Umugabo mwiza cyane unkunda cyane!Nana yatomoye umugabo we ku isabukuru ye y’amavuko [Video]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 7 June 2022 Yasuwe: 2069

Uwamwezi Nadege wamamaye ku izina rya Nana muri filime y’uruhererekane ya City Maid, yahamirije urwakunda umukunzi we yishimira ko yamukunze akaba ari n’inshuti ye magara ku isabukuru ye y’amavuko.

Mu butumwa Nana yasangije abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati” Isabukuru nziza kuri papa mwiza, umugabo ukunda cyane n’umuntu utangaje kuri iyi Isi,ntujyurekera kuba mwiza kuri twebwe , Buri munsi nibyiza kuba hamwe nawe. Urakoze kubyishimo byose ndagukunda cyane !!!”.

View this post on Instagram

A post shared by sainte nana nadege (@saintenananadege)

Mu kiganiro aherutse kugirana na Chita Magic TV yahishuye impamvu yakunze uyu musore w’umudiyasipora ari uko aruta abandi basore bose uyu mukobwa yamenye.
Yagize ati:’impamvu mukunda ni uko abaruta bose’ , kandi mukunda kurusha bose.
Urukundo rwa Nana na Damas rwagizwe ibanga ku bw’umutekano wabo bombi.

Uwamwezi Nadege yamamaye muri filimi zinyuranye zirimo City Maid, Rwasibo, Mutoni, Catherine, Nkubito ya Nyamunsi n’izindi.

Nadege ni n’umunyamideli aho afite iduka ry’imideli ryitwa ‘Nana Fashion Shop’, yanabayeho umuhanzikazi aho yaririmbaga mu itsinda rya The Queens mbere yo gutangira gukina filime.