Print

Urutonde rw’abahanzikazi Nyarwanda babiciye bigacika mu myaka icumi ishize(VIDEO)

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 7 June 2022 Yasuwe: 1371

Urutonde rw’abahanzikazi bakanyujijeho bagatanga ibyishimo kubanyarwanda.

1. Butera Knowless

Butera Knowless ni umwe mu bahanzikazi bakanyujijeho mu myaka irenga icumi ishize ndetse na n’uyu munsi n’abahanzikazi bagenzi be ntibatinya kumwita umwamikazi mu muziki Nyarwanda bitewe n’imbaraga, umuhate, kwihangana kwagiye kumuranga cyane ko abenshi mubo batangiranye kugeza ubu bamwe batagikora cyangwa se banakora ugasanga imbaraga batangiranye zaragabanutse.

Butera Knowless kugeza ubu ni umubyeyi w’abana babiri harimo n’uwo yitiriye Alubum y’indirimbo aheruka gusohora yise ’Inzora’.

Zimwe mu ndirimbo yakoze zamwubakiye izina n’uyu munsi akaba agikomeye harimo ’Nzaba mpari, Sinzakwibagirwa, Ko nashize, ndetse n’izindi nyinshi akora kugeza ubu.

2. Oda Paccy

Oda Paccy nawe ni umwe mubahanzikazi beza u Rwanda rwari rufite mu bihe byashize cyane baririmba injyana ya Hip Hop bagize uruhare mu gutanga ibyishimo mu baturarwanda.

Kugeza ubu Oda Paccy ntago akigaragara cyane mu muziki ku mpamvu zitazwi ariko abantu bose baba baziko igihe cyose yazira yakora kandi neza bitewe n’impano yamaze kugaragaza.

Oda Paccy yamenyekanye mu ndirimbo nyinshi zitandukanye harimo izo yakoze wenyine n’izo yagiye akorana n’abandi bahanzi harimo ’Rendez Vous, Niba ari wowe,Ntabwo mbyicuza, Mbwira ndetse n’izindi nyinshi zakunzwe na benshi.

3. Priscilla

Priscilla nawe ni umwe mu bahanzikazi beza u Rwanda rufite kuva mu bihe byashize kugeza uyu munsi nubwo umuvuduko usa nuwagabanutse ariko kamwe yakora kaza gakosotse ndetse abakunzi be bakagaragaza ko bakimuri inyuma.

Priscilla yamenyekanye mu ndirimbo nyinshi zirimo ’Icyo mbarusha, Biremewe, Warandemewe ndetse n’izindi zitandukanye.

4. Young Grace

Young Grace nawe ni umwe mu bahanzikazi beza kuva yinjira mu muziki kugeza uyu munsi kuko ntiyigeze ahwema gukora kandi indirimbo zagiye zikundwa zikishimirwa na benshi.

Young Grace yamenyekanye mu ndirimbo nyinshi zitandukanye nka ’Ataha he, Bingo ndetse n’izindi nyinshi.

5. Qween cha

Qween Cha nawe ni umwe mu bahanzikazi beza bagize uruhare rukomeye mu gutanga ibyishimo ku banyarwanda kugeza uyu munsi.

Qween cha yamenyekanye mu ndirimbo nyinshi zitandukanye nka’Icyaha ndacyemera, Umwe rukumbi n’izindi zitandukanye zakunzwe cyane.

6. Chally na Nina

Aba nabo bari mu bahanzikazi beza u Rwanda rufite kuva binjira mu muziki kugeza uyu munsi ndetse ni na bamwe bafite abafana benshi kubera impano yabo itangaje

Itsinda rya Chally na Nina ryamenyekanye mu ndirimbo ’Indoro,Agatege, Try Me ndetse n’izindi nyinshi bagikora kugeza uyu munsi.

7. Marina

Marina Deborah ni umwe mubahanzikazi bafite ijwi ry’umwimerere batagorwa no kuririmba kabone n’ubwo nta byuma byo kuyungurura ijwi byaba bihari we aba yihagije, nawe yahaye Abanyarwanda ibyishimo kuva yaza mu muziki kugeza uyu munsi.

Marina yamenyekanye muri’ Madede, Nari High ndetse n’izindi.

8. Aliel Wayz

Aliel Wayz ni umwe mubahanzikazi batamaze igihe ariko mu gihe gito amaze yigaragaje mu buryo budasanzwe akaba ari nayo mpamvu agiye kuri uru rutonde kuko kugeza uyu munsi ari mubahanzikazi bakunzwe cyane hano mu Rwanda.

Yamenyekanye mu ndirimbo’ A Way yakoranye na Juno Kizigenza,La Vida Loca, Ntabwo yantegereza n’izindi nyinshi.