Print

Kagere Meddie yibiye ibanga bagenzi be ryabafasha kwemeza isi bagatsinda Senegal

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 June 2022 Yasuwe: 1534

Kapiteni w’ikipe y’igihugu "Amavubi" Meddie Kagere yatangaje ko we na bagenzi be bagomba kwibagirwa umukino wa Mozambike ahubwo bagashyira umutima kuwa Senegal barahura mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri saa tatu.

Yaba Carlos Alós Ferrer na Kagere Meddie bazi neza ko Senegal bagiye gukina ari ikipe ikomeye inafite abakinnyi bo ku rwego rw’Isi ariko ngo amayeri bakoresha n’ukubyaza umusaruro amahirwe yose bari bubone.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere,Kagere yavuze ko kugira ngo bagire icyo bakura muri uyu mukino bakeneye gukina ku rwego rwo hejuru no kubyaza umusaruro amahirwe make bari bubone.

Yagize ati"Umukino wa Mozambique wabaye amateka, ubu uwo duhanze amaso ni uwa Senegal nubwo wo ibyawo bizaba bitandukanye.

Biradusaba kuba turi hejuru mu mikinire kugira ngo tubashe guhatana n’ikipe nk’iyi ikomeye,tukabyaza umusaruro amahirwe tubona kugira ngo tugire umusaruro dukura muri uyu mukino."

Amavubi yanganyije igitego 1-1 na Mozambike mu mukino wa mbere wo mu itsinda rya 12 bahuriyemo na Benin na Senegall.

Uyu mukino wasigiye Abanyarwanda icyizere kuko umutoza ’Amavubi’,Carlos Alos yazamuye imikinire ndetse n’amayeri ye y’umukino yerekanye ko yisumbuye ugereranyije n’uwo yasimbuye.

Carlos Alós Ferrer, yavuze ko batareba Sadio Mane ahubwo bahangayikishijwe na Senegal yose nk’ikipe ifite abakinnyi bo ku rwego rw’Isi.

Ati "turabizi ko Senegal ari ikipe ikomeye ifite abakinnyi bo ku rwego rw’Isi, ariko umukino uzaba ari 11 kuri 11, ntabwo ari Sadio Mane uzaba ukina n’u Rwanda. Rero turiteguye guhangana nabo dushaka intsinzi."

Senegal irakina n’Amavubi uyu munsi,iheruka gutsinda Benin ibitego 3-1 byose byinjijwe na Sadio Mane gusa harimo penaliti 2.