Aba bombi urukundo rwabo rwatangiye kuvugwa ubwo bagaragaraga mu mashusho y’indirimbo ’Simuachi’ Jux aheruka gushyira hanze aho bagaragaye basomana umunwa ku wundi byatumye benshi batekereza ko baba bari mu rukundo.
Bonyeye kugaragara mu mpera z’icyumweru gishize Jux yagiye kumwakira ku Kibuga Kindege bivugwa ko icyo gihe Huddah yahise ajya kuruhukira mu rugo rwa Jux ari naho yarari kugeza igihe bajyanaga mu Gitaramo cyari cyateguwe n’uyu muhanzi yise’Friend Zone’.
Huddah ubwo yageraga muri Tanzania yirinze kugira icyo abwira itangazamakuru ku byerekeye umubano wabo aho umunyamakuru yamubajije ati"wowe na Jux muri iyi minsi mukunze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga musomana, umubano wanyu umeze gute?"
Huddah mu kumusubiza yabaye nk’ubica ku ruhande, ati "Mureke tuzabivugeho ikindi gihe. Nonese inshuti ntizishobora gusomana? Ntushobora gusoma umwana wawe ku itama?"
Kugeza ubu uyu mukobwa asa nkaho yeruye kuko yamaze kuvuga ko yitegura gukora ubukwe kandi umusore uzwi baba bafitanye umubano wihariye ni Jux nubwo yirinze kuvuga izina ry’uwo bazarushingana.
Ibi yabyeruye ubwo yabazwaga kuri Jux yagize ati:”Simbizi gusa nanone ni umusore w’agatangaza ndabizi kandi hari n’abamukunda benshi. Ubu hano muri Tanzania batangiye kuvuga ko Huddah yaje kuko bahoze bamwifuza.”
Akomeza agira ati:”Njyewe na Jux turi inshuti ntabwo dukundana gusa na none ntabwo wahagarika umugabo gukunda uwo akunda kandi buriya nkundana n’umusore wo muri Tanzania tuzanakora ubukwe.”
Si ubwa mbere Huddah yaba avuzwe mu rukundo ni umusore wo muri Tanzania kuko byigeze kuvugwa ko yaba yaragiranye ibihe byiza na Diamond Platnumz akaba ari nabyo byatumye Huddah na Zari wabyaranye na Diamond batavuga rumwe.
Jux nawe ntago yakunze kugaragaza ko ari mu rukundo cyane kuko kugeza ubu abakobwa bazwi havuyemo Huddah ni babiri barimo umunyamideri Vanessa Mde uherutse kwibaruka umwana we w’imfura.