Print

Biravugwa: Rayon Sports yirukanye abakinnyi 3 barimo n’abakomeye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 June 2022 Yasuwe: 3467

Umutoza mukuru wa Rayon Sports Jorge Paxiao biravugwa ko yamaze kwirukana abakinnyi batatu nyuma y’imyitwarire mibi bagize ishobora kugira ingaruka ku bandi.

Rayon Sports ifite abakinnyi benshi btahamwe umwanya wo gukina,yahisemo kugabanya bamwe bagize imyitwarire mibi barimo Mushimiyimana Mohamed,Mannace Mutatu na Ndikumana Tresor,bose kubera imyitwarire mibi.

Uyu mutoza yavuze ko aba bakinnyi batazigera bagaruka muri iyi kipe mu gihe azaba akiri umutoza wa Rayon Sports.

Hari nandi makuru avuga ko kandi Rayon Sports yamaze gutandukana na Bukuru Christophe waherukaga gusinya muri iyi kipe.

Rayon Sports isigaje imikino 2 ya shampiyona irimo uwa Marines FC na Gasogi United gusa yamaze kuva ku gikombe.