Print

Ibyo wa menya ku buzima bwa teta Sandra witegura kurushinga na Weasel

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 7 June 2022 Yasuwe: 1433

Teta yabaye igisonga cya kabiri cya Miss SFB umwaka wa 2011, n’umwe mu bakobwa bazwi cyane mu myidagaduro y’u Rwanda, Teta Sandra. Amaze imyaka itanu yerekeje i Kampala, agiye gutegura ibitaramo mu kabari gakomeye kitwa Hideout.

Muri aka kabari ni naho yaje guhurira na Weasel bari basanzwe baziranye mu myidagaduro mu Rwanda, babyutsa umubano, ubu bamaze kubyarana kabiri.

Mu minsi ishize ubwo nerekezaga i Kampala muri Uganda, nifuje guhura n’uyu mugore - inshuti yanjye y’igihe kirekire. Azwi na benshi i Kampala ariko aratinyitse kubera umugabo we uzwiho kugira amahane menshi.

Kumubona byabanje kungora kuko aba ari mu rugo yita ku bana be cyangwa yaherekeje umugabo we mu bikorwa bya muzika mu bice bitandukanye bya Uganda.

Yaje kumbwira ko abonye iminota mike dushobora guhura, twemeranya guhurira mu kabari kitwa Pyramid gasohokeramo Abanyarwanda benshi.

Abazi Teta Sandra aracyari wa wundi. Ni umugore utarigeze abyibuha ndetse umugereranyije n’uko yavuye mu Rwanda, yagabanyijeho ibiro bike. Avuga ko yabikoze kuko yifuzaga kugumana umubiri we na nyuma yo kubyara.

Ni Teta Sandra ugikunda kuganira n’inshuti ze, waba utamuzi cyangwa mutaziranye ukabona ari umugore ucecetse cyane.

Mu kiganiro cyiganjemo kwisekera, Teta Sandra yahishuye byinshi ku buzima abayemo i Kampala, akomoza ku bukwe bwe ndetse n’umubano hagati ye na Weasel bitegura kurushinga.

Byitezwe ko mu minsi iri imbere, umuryango wa Mayanja uvukamo abahanzi nka Pallaso, Chameleone na Weasel uzagera i Kigali, mu muhango wo gusaba no gukwa Sandra Teta.

Teta ari mu myiteguro ya nyuma yo gutaha, aho ateganya kwerekana abana iwabo, umuhango uzabanziriza ibyo gusaba no gukwa.

Kuva yakwerekeza muri Uganda mu 2018, ntabwo arabasha gutaha ngo yongere kubonana n’abo mu muryango we imbonankubone.

Ati "Ntakubeshye nkumbuye umuryango wanjye, imyaka igiye kuba itanu tutabonana uretse kuvugana kuri telefoni. Mu minsi iri imbere ndateganya gutaha nkereka abana abo mu rugo."

Nubwo amatariki y’ubukwe bwe ataremezwa neza, Teta Sandra yavuze ko imyiteguro ku mpande zombi yarangiye, igisigaye ari uguhuza gahunda z’imiryango yombi ubundi ubukwe bugataha.

Yavuze ko akurikije gahunda zihari, uyu mwaka utazarangira ubukwe bwe na Weasel budatashye.

Umubano wa Teta Sandra na Weasel

Kuva Teta Sandra yatangira gukundana na Weasel mu 2018, hakunze kuvugwa amakuru atandukanye y’uko hagati yabo hatajya haburamo intonganya ndetse rimwe na rimwe bakanakozanyaho.

Uretse kuba bivugwa ko Weasel atari yoroheye Teta, na mukeba we ngo bari bameranye nabi.

Ibi byatumye ubwo twahuraga, kimwe mu bibazo by’amatsiko twifuje kumubaza ari uko abanye n’aba bombi.

Ati "Erega nta bidasanzwe byabaye. Yego kenshi usanga hari ibintu abantu badahurizaho ariko hamwe n’Imana birarangira. Abubatse barabizi mu rugo ntabwo bihora ari byiza gusa, icyiza ni uko byarangiye kandi neza. Kuri ubu tubanye neza cyane."

Uretse umugabo we, Teta Sandra ntahakana ko yabanje kugorwa n’uwari umukunzi wa Weasel, icyakora na byo ngo byararangiye.

Ati "Ntabwo yorohewe no kubyumva, wasangaga buri gihe dufitanye ibibazo ariko kugeza ubu byararangiye."

Amakuru avuga ko hari igihe Teta yakunze kujya ashyamirana bikomeye na mukeba we, rimwe na rimwe bakarwana, bagakizwa n’uko Weasel ari we wari ufite ijambo rya nyuma ku guhitamo kwe.

Intambara hagati y’aba bombi yaje kurangira mu minsi ishize ubwo Weasel yeruraga ko yitegura kurushinga na Teta Sandra.

Kuva icyo gihe uwari umukunzi w’uyu muhanzi yahise ajya kure ye ndetse ntibarongera kuvugana.

Ubwo Teta yabyaraga ubuheta bwe muri Nyakanga 2021 yahise ajya kubana na nyirabukwe kuko Weasel yari akibana n’uwari umukunzi we. Nyuma yaje gutaha asubira iwabo.

Byatumye uyu muhanzi avana Teta Sandra aho yabaga, batangira kubana mu nzu imwe. Kuva ubwo hatangiye kuvugwa amakuru y’ubukwe bwabo.

Iyo uganira na Teta Sandra, mu bintu bya mbere akubwira ko akumbuye harimo no gutegura ibitaramo.

Yashimangiye ko ateganya gusubira mu byo gutegura ibitaramo, ku ikubitiro byabera mu Rwanda n’i Kampala.