Ikipe ya Real Madrid yamaze kumvikana na AS Monaco ku masezerano yo gusinyisha Aurelien Tchouameni wa AS Monaco kuri miliyoni 85 z’amapawundi yari ihanganiye na Liverpool n’ibindi bigugu.
Uyu mukinnyi wo hagati yifuzwaga cyane mu Burayi ariko byarangiye Real Madrid ariyo imwegukanye.
Tchouameni ufite imyaka 22 yanze ubusabe bw’amakipe nka Liverpool, Manchester United na Paris Saint-Germain kugira ngo yinjire muri iki kigugu cyo muri Espagne.
Nk’uko ikinyamakuru The Athletic kibitangaza ngo Madrid ubu imaze kugirana amasezerano na Monaco yo gusinyisha uyu mukinnyi wabo.
Amasezerano ateganyijwe kuba afite agaciro ka miliyoni 85 z’amapawundi yose hamwe, harimo na bonus.
Amasezerano ari mu nzira za nyuma ndetse n’impapuro zigiye gusinywa ku mpande zombi.
Kizigenza mu kumenya iby’isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi,Umutaliyani Fabrizio Romano yongeyeho ko PSG yari yiteguye gutanga ibirenze ibya Real Madrid kugirango ibone Tchouameni ariko uyu mukinnyi yabyanze yisangira Real Madrid.
PSG yavuye mu irushanwa nyuma y’uko umukinnyi ubwe agaragaje neza ko ashaka kwerekeza muri Madrid gusa.
Tchouameni yakinnye imikino 50 mu marushanwa yose ikipe ya AS Monaco yakinnye uyu mwaka ndetse yayifashije kurangiza ku mwanya wa gatatu muri Ligue 1 umwaka ushize.
Yatangiye gukinira Ubufaransa muri Nzeri umwaka ushize, none amaze guhamagarwa inshuro icyenda.
Tchouameni asanze mugenzi we Eduardo Camavinga i Madrid.