Print

RDC: Major Nsanzimana wari ukomeye muri FDLR yishwe na M23

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 June 2022 Yasuwe: 3266

Nsanzimana Innocent uzwi nka Major Yefuta muri FDLR yarashwe n’ingabo za M23 mu mirwano yabaye mu ijoro ryo kuwa Mbere rishyira kuwa Kabiri ihuje ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’inyeshyamba za M23.

Maj Yefuta yari umuyobozi wa Batayo muri FDLR imaze imyaka isaga 25 mu mashyamba ya Congo.

Hashize iminsi havugwa ko inyeshyamba za FDLR zifasha FARDC kurwana na M23 guhera mu kwezi gushize.

Iyi mirwano Nsabimana yaguyemo yabereye i Bugusa muri Jomba, Teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, nkuko amakuru yizewe yahawe IGIHE dukesha iyi nkuru abyemeza.

Ku ruhande rwa M23, bavuga ko mu mirwano bivuganye abarenga 50 bamwe imyirondoro yabo ikaba itaramenyekana.

Umuvugizi w’umutwe wa M23 Major Willy Ngoma yavuze ko FARDC na FDLR batakaje abarwanyi benshi.

Kuri uyu wa Mbere Igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo FARDC nacyo cyemeje ko abasirikare bacyo babiri bapfiriye mu mu mirwano na M23.

Major Nsanzimana Innocent yinjiye mu gisirikare anyuze mu ishuri rya gisirikare ryahoze ryitwa ESO Butare (Ecole des Sous- Officiers) mu 1990.

Mu mpera za Nyakanga 1994 ingabo za FAR zimaze gutsindwa yahungiye muri Congo ari naho yinjiriye muri FDLR.