Print

Dr. Nibishaka wari umuyobizi wa RGB yakatiwe gufungwa Iminsi 30 y’agateganyo

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 8 June 2022 Yasuwe: 305

Yaburanye ifungwa n’ifungwa ry’agateganyo yemera ibyaha ashinjwa bishamikiye ku bantu batandukanye yagiye yaka amafaranga abizeza ku bashakira Visa zo kujya muri Amerika yarangiza ntazibashakire ndetse ntabasubize n’amafaranga yabo.

Gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, urukiko rwatangaje ko rwabishingiye ku kuba aramutse ahamwe n’ibyaha ashinjwa, ashobora guhabwa igihano kiri hejuru y’imyaka ibiri.

Dr. Emmanuel Nibishaka yabaye Umuyobozi wungirije wa RGB guhera muri Nyakanga 2019. Mbere yo guhabwa inshingano muri RGB, yabaye Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu hagati y’umwakawa 2017 na 2019 ndetse akaba yarabaye n’Umujyanama wa Mbere muri Ambasade y’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye i New York hagati ya 2013 na 2017.

Mbere yo gutangira imirimo ya dipolomasi ahagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Dr. Nibishaka yayoboye kandi Gahunda ya Politiki y’Umuryango Rosa Luxembourg Foundation, ishami ry’Afurika y’Epfo rifite icyicaro i Johannesburg.

Dr. Nibishaka abite impamyabushobozi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’Amategeko Mpuzamahanga no gukora mu Muryango w’Abibumbye yakuye muri Kaminuza ya New York.