Print

Yifuza kubana n’umwana we! Umunyamakuru Uncle Austin Abajijwe ku Mwana we ikiniga kiramufata

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 8 June 2022 Yasuwe: 1119

Ibi yabivuze mu Kiganiro yagiranye n’umunyamakuru mugenzi we Chita aho yari yamusuye muri Resitora aherutse gufungura.

Mu kiganiro Austin yavuze ko umwana we aheruka kunyura kuri Resitora avuye ku ishuri byatumye umunyamakuru ahita amubaza at" Wavuze ko umwana aheruka guca hano ese yaba yaragarutse kuba murugo bya burundu?".

Mu ijwi ryuzuye ikiniga yagize ati" Buriya bizaza".Austin yirinze kugira byinshi abivugaho dore ko yavuze ko adakunda no kubivugaho kuko bizamura byinshi bitari byiza.

Ati" Buriya muri Rubanda umugore yatatse tumwumva kabone nubwo yaba arimo kubeshya ariko iyo umugabo atatse tubifata nko kubeshya mu gihe umugore arira abantu bose bakita umugabo umuntu mubi".

Yakomeje avuga ko we kuri we yemera ko buri muntu hakagiye hitabwa ku mafuti y’umuntu ariko batitaye ngo ni umugore cyangwa umugabo.

Yakomeje asaba abantu bajya imbere ya Kamera kwirinda kujya bavuga ibintu byose kuko hari ibanga ry’urugo kandi biba ari no kurinda Abana ahita atanga urugero ati" Niba ushobora kujya imbere ya Kamera ukavuga ko umugabo wawe ari mubi cyangwa se umugore wirengagiza ko mu myaka 15 umwana azabasha gusobanukirwa umubi ninde umwiza ninde".

Austin aherutse gushyira ku imbugankoranyambaga ze amagambo abwira buri ruhande haba ku bagore cyangwa se ku bagabo ati" Abagabo tujye twubaha Abagore ariko Abagore nabo bajye bubaha inshingano z’Abagabo".

Uyu Munyamakuru uherutse gusezera kuri Radio ya Kiss Fm iri muzikomeye hano mu Rwanda agatangira kwikorera ku ye yise Power Fm yabajijwe niba atajya akumbura Kiss Fm ati" Sinjya nkumbura aho navuye".